Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Iterabwoba Rikomeye Ku Isi Riri Gutegurwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Iterabwoba Rikomeye Ku Isi Riri Gutegurwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 February 2023 7:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umusenateri witwa Mike Waltz wo muri Sena y’Amerika aravuza impanda asaba abayobozi b’isi n’ab’ibihugu bikomeye kwitegura guhangana batajenjetse n’ibitero by’iterabwoba kuko Islamic State iri kwisuganya ngo yongere ivushe amaraso.

Yabibwiye Fox News.

Si we wenyine ubyemeza kubera ko n’abandi bakora mu nzego z’ubutasi hirya no hino  ku isi bavuga ko kuva Amerika yava muri Afghnistan, abafite imitekerezo by’ubuhezanguni mu myumvire ya kisilamu bongeye kuzamura urwango bafitiye Amerika n’inshuti zayo.

Sen Waltz avuga ko igice k’isi kizahura n’ibi bibazo ari Uburasirazuba bwa Aziya, u Burayi ndetse n’Afurika.

Icyakora ngo n’ahandi hashobora kuzibasirwa.

Senateri avuga ko muri iki  hari abarwanyi babarirwa mu bihumbi bari kwisuganya bakorana n’ababarinda b’aba Kurds babacungira aho bafungiye.

Muri Syria ubu niho Islamic State iri kwisuganyiriza

Ikibazo gihari ni uko ababarinda ari nabo babatoza kuzavamo abarwanyi bakora iterabwoba ku rwego rwo hejuru.

Mike Waltz avuga ko aho bariya barwanyi bafungiye ari naho hahindutse ibiro byo kwakira abantu bake bashaka muri iriya mitwe.

Ku rundi ruhande, ariko avuga ko muri iki gihe ari byiza ko hari indege z’intambara ndetse naza drones zo guhiga bariya barwanyi.

Yungamo ko  Amerika izakomeza kubahiga icyakora agasaba abafata ibyemezo gukomeza kuba maso.

Muri Syria hafungiye abarwanyi ba Islamic State bagera ku 10,000.

Muri bo harimo abanya Syria 5,000 n’abanya Iraq 3,000 mu gihe abandi 2,000 bakomoka mu bindi bihugu bibiri.

Mu minsi ishize, hari taliki 10, Gashyantare, 2023, ingabo z’Amerika zishe umwe mu bayobozi ba Islamic State witwa Ibrahim Al Qahtani zimutsinze ahantu zirinze gutangaza.

Aho yaguye zahasanze ibikoresho birimo intwaro ndetse n’inyandiko zitanga amakuru ku migambi yabo.

Ba barwanyi ba Islamic State bafungiye muri Syria twavuze haruguru bajya bacishamo bagatoroka gereza bakajya kwihuza na bagenzi babo baba mu mitwe ishamikiye kuri Islamic State.

Muri Syria hari ingabo 900 z’Amerika zikorana n’ingabo z’aho mu guhashya abarwanyi ba ISIS.

Indege z’intambara z’Amerika nizo zikoreshwa mu guhiga abanzi bayo bananiranye

 

TAGGED:AmerikafeaturedIbiteroIslamicIterabwobaStateSyria
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nishimiye Kuzahatana Na Froome Muri Tour Du Rwanda-Moïse Mugisha
Next Article Israel Yasohowe Mu Nama Y’Afurika Yunze Ubumwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?