IVUGURUYE: Abantu 114 Nibo Bamaze Kubarurwa Ko Bishwe N’Umutingito Ukomeye Mu Majyepfo Ya Aziya

Ikigo cya Amerika gishinzwe kureba iby’imitingito US Geological Survey gitangaza ko mu Majyepfo ya Aziya hadutse umutingito ufite ubukana bwa 7.7 usenya byinshi mu Buhinde, Bangladesh, Laos, Myanmar, Thailand n’Ubushinwa.

Abahanga bapimye basanga uwo mutingito ufite isoko( epicentre mu Cyongereza) ahitwa Sagaing mu bilometero 16 uvuye mu Murwa mukuru wa Mynamar.

Kare ubwo twandikaga iyi nkuru, hari abafundi 43 barimo bubaka inzu ndende yahirimiye ahitwa Bangkok.

Gusa ubu amakuru aravuga ko abapfuye bagera ku 114.

- Kwmamaza -

BBC ivuga ko hari amakuru y’uko imihanda ica hejuru y’indi yahirimye, ikaba yiganjemo iyo mu Murwa mukuru wa Mynamar witwa Naypyidaw.

Hari n’indi yo mu Bushinwa yahuye n’ibibazo.

Abanyamakuru bakora ku rwego mpuzamahanga bavuga ko bigoye kumenya neza ibibera muri Myanmar kuko ubutegetsi bwa gisirikare buyibora iki gihugu bukunze kutemera ko ibikiberamo byose bijya ahagaragara.

Abo basirikare bafashe ubutegetsi mu mwaka wa 2021.

Birashoboka kandi ko imibare y’abahitanywe na kiriya kiza iri bwiyongere uko amasaha yicuma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version