Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ivuguruye: Kazungu Yakatiwe Gufungwa Iminsi 30 Y’Agateganyo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ivuguruye: Kazungu Yakatiwe Gufungwa Iminsi 30 Y’Agateganyo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 September 2023 1:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaturiye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro n’abandi bose babiboneye umwanya baje kare aho uru rukiko rwubatse hafi y’Ibiro by’Akarere ka Kicukiro ngo baze kumva ikatwa ry’urubanza rwa Kazungu Denis ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo. Hashize isaha n’iminota irenga 15 Kazungu ataragera ku rukiko.

Icyakora mu nyuma gato yahageze. Nyuma yo kwinjizwa mu rukiko, inteko iburanisha yanzuye ko akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ni ibintu bitamutunguye kuko ubwo yaburanaga by’ibanze yabwiye abacamanza ko umupira uri mu biganza byabo, ko badakwiriye kwemera ko ubacika.

Ubwo yageraga mu rukiko, ari ategerejwe n’abantu benshi aza arinzwe n’abapolisi bamuvana mu modoka ya RIB bamwinjiza vuba na bwangu rukiko.

Abanyamakuru  n’abaturage benshi bari bahuriye bamuvugiriza akaruru kubera ibyo ashinjwa byo kwica abantu umusubizo.

Icyumba ari busomererwemo kirinzwe n’abapolisi babiri bafite imbunda.

Rurasomerwa ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro

Urukiko rwavuze ko ibyagaragajwe n’Ubushinjacyaha bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora ibyaha akurikiranyweho.

Rwavuze ko aramutse arekuwe yabangamira iperereza, akaba yanagirira nabi abamutanzeho ubuhamya, bityo ko agomba gukurikiranwa afunze.

Ubwo yari ageze ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro

Mu masaha ya saa cyenda z’amanywa ashyira igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo inteko iburanisha yari yateguye kuza kwanzura.

Aba bahagaze ku muryango ngo barebe uko ari bwinjizwe mu ngoro y’urukiko
Abanyamakuru n’abaturage basanzwe bahuruye
Nirwo rubanza rushishikaje Abanyarwanda kurusha izindi
N’abana bato baje kureba uwo muntu uvugwaho kwica abandi umusubizo

Ibitekerezo By’Abanyarwanda K’Ukuba Kazungu Yaburanira Mu Muhezo

TAGGED:featuredKazunguKicukiroUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rugiye Kuberamo Imyitozo Y’Ingabo Za EAC
Next Article Iraq: Inkongi Yishe Abantu 100 Barimo Umukwe N’Umugeni
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?