Abaturiye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro n’abandi bose babiboneye umwanya baje kare aho uru rukiko rwubatse hafi y’Ibiro by’Akarere ka Kicukiro ngo baze kumva ikatwa ry’urubanza rwa Kazungu Denis ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo. Hashize isaha n’iminota irenga 15 Kazungu ataragera ku rukiko.
Icyakora mu nyuma gato yahageze. Nyuma yo kwinjizwa mu rukiko, inteko iburanisha yanzuye ko akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ni ibintu bitamutunguye kuko ubwo yaburanaga by’ibanze yabwiye abacamanza ko umupira uri mu biganza byabo, ko badakwiriye kwemera ko ubacika.
Ubwo yageraga mu rukiko, ari ategerejwe n’abantu benshi aza arinzwe n’abapolisi bamuvana mu modoka ya RIB bamwinjiza vuba na bwangu rukiko.
Abanyamakuru n’abaturage benshi bari bahuriye bamuvugiriza akaruru kubera ibyo ashinjwa byo kwica abantu umusubizo.
Icyumba ari busomererwemo kirinzwe n’abapolisi babiri bafite imbunda.
Urukiko rwavuze ko ibyagaragajwe n’Ubushinjacyaha bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora ibyaha akurikiranyweho.
Rwavuze ko aramutse arekuwe yabangamira iperereza, akaba yanagirira nabi abamutanzeho ubuhamya, bityo ko agomba gukurikiranwa afunze.
Mu masaha ya saa cyenda z’amanywa ashyira igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo inteko iburanisha yari yateguye kuza kwanzura.
Ibitekerezo By’Abanyarwanda K’Ukuba Kazungu Yaburanira Mu Muhezo