Umukinnyi Luvumbu wari usanzwe ari mu bakomeye ba Rayon Sports yaraye ageze iwabo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo nyuma y’uko ahagaritswe n’ikipe ye kubera ikibazo cya Politiki yazanye muri siporo. Iwabo bamwakiriye nk’intwari kuko hari intumwa ya Guverinoma ya DRC.
Ku kibuga cy’indege cy’ i Goma hari haje abanyamakuru n’abandi bo mu muryango wa Luvumbu baje kumwakira kandi ubona ko bari bamukumbuye koko.
Yaje mu modoka ifite ibirahure byijimye, abantu baza kumwakira no kumukurira ibikapu mu modoka.
Uyu mukinnyi aherutse gukora ikimenyetso cyarakaje bamwe mu bafana b’Abanyarwanda basanzwe bakurikirana Politiki yo mu Karere kubera ko kiri gukoreshwa n’abanyapolitiki bo muri DRC( aho Luvumbu akomoka) bavuga ko u Rwanda ruri gukorera Jenoside abaturage b’iki gihugu.
Luvumbu yagikoze ku Cyumweru taliki ya 11, Gashyantare, 2024, ubwo ikipe ye yatsindaga Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona. Muri ibyo bitego afitemo kimwe.
N’ubwo Luvumbu yazanye ikibazo cya Politiki muri siporo y’u Rwanda, ubusanzwe ni umwe mu bakinnyi beza iyi kipe yagize mu mateka yayo ya vuba aha.