Iyi Ntambara Ntizahagarara Tutarimbuye Hamas- Netanyahu

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yavuze ko uko bizagenda kose n’icyo bizasaba cyose Israel izagitanga cyangwa ikagikora kugeza ubwo iciye intege burundu Hamas.

Avuga ko icyo Israel igamije ari uko Gaza itazongera kuba indiri y’abantu bahoza Israel ku nkeke.

Abivuze mu gihe Amerika iri gukora uko ishoboye ngo habeho akandi gahenge kandi karambye hagati ya Israel na Hamas.

Uko bigaragara, Israel yamaramaje ko izaruhuka ari uko Hamas irimbutse burundu.

- Advertisement -

Ikinyamakuru The Jerusalem Post ku ruhande rwacyo cyanditse ko hari ibisasu ingabo za Israel zarashe mu ndake za Hamas zirazitwika cyane.

Icyakora ntawavuga ko izo ndake zose zasenyutse burundu.

Minisitiri w’Intebe wa Israel avuga ko intego yatumye bajya mu ntambara na Hamas irakomeye kandi igomba kugerwaho uko byagenda kose.

Muri video yaraye atangaje kuri X iri mu Giheburayo, Netanyahu yagize ati: ..[Twabishyize mu Kinyarwanda]…Turarwana dushaka intsinzi. Ntituzahagarika iyi ntambara tutageze ku ntego zacu zose. Izo ni ugukuraho burundu Hamas kandi tukabohoza abantu bacu bose yashimuse.”

Avuga ko Hamas ifite amahitamo abiri: Urupfu cyangwa kwishyira mu maboko y’ingabo za Israel.

Netanyahu avuga ko Hamas nta yandi mahitamo ifite muri iki gihe kandi ntayo izagira mu gihe cyose kiri imbere.

Kuri we, Hamas igomba kubanza ikavaho nyuma hagakurikiraho gutuma Gaza iba ahantu hatuma Israel itekana.

Agahenge kaherukaga hagati ya Israel na Hamas karangiye harekuwe abantu( ku mpande zombi) 105 mu bantu 250 bashimuswe nyuma y’igitero Hamas yagabye kuri Israel taliki 07, Ukwakira, 2023.

Hari kagizwemo uruhare na Qatar.

Uwo mundi Israel yatakaje abaturage 1,200 bishwe.

Ese Amerika ibibona ite?

Birazwi ko Amerika ari inshuti magara ya Israel. Ubwo intambara yatangiraga hagati ya Israel na Hamas, Perezida Joe Biden yasuye Israel baganira ku cyo bizasaba ngo Israel itsinde iyo ntambara.

Nyuma yabwiye Netanyahu ko n’ubwo intambara igiye gutangira, ariko akwiye kwirinda guhubuka abitewe n’umujinya.

Yamuhaye urugero rw’ibyo igihugu cye cyaboneye muri Afghanistan ubwo cyajyagayo kuhirukana Abatalibani ariko bikarangira bongeye bisubije igihugu, Amerika igataha.

Mu minsi yakurikiyeho, Amerika yeretse Israel ko idashyigikiye ibyo kurasa aho ibonye hose, ariko nanone yirinda kuyamagana ku mugaragaro.

N’ubwo habayeho agahenge gakuruwe na Qatar, ku rundi ruhande,  Amerika yo yavugaga ko hari abantu ba Israel bafunzwe kandi bagombye kurekurwa.

Nta gihe kinini gishize Ambasaderi wa Israel muri UN atangaje ko niba isi ishaka ko intambara ihagarara, ikwiye kubwira Sinwar uyobora Hamas akamanika amaboko kandi akanabisaba abarwanyi be.

Amerika yamaramarije gufasha Israel uko byagenda kose, icyakora abashinzwe ububanyi n’amahanga mu Biro bya Antony Blinken bakoresha imvugo  yo kugenda hejuru ya’amagi, ntibiteranye na Israel ariko nanone isi, cyane cyane ibihugu by’Abarabu, ntirakarire Washington.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version