Ububiligi: Pierre Basabose Na Twahirwa Séraphin Bakatiwe

Nyuma y’igihe kirekire urubanza rw’abagabo babiri bakurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi rubera mu Bubiligi,  rwaraye rukaswe.  Urukiko rwa rubanda rw’Ububiligi rwategetse ko Twahirwa Séraphin wiswe Kihebe afungwa burundu n’aho Pierre Basabose washinjwe ibyaha bya Jenoside ahanishwa kutidegembya.

Kutidegembya kwa  Basabose gusobanuye ko atajyanwa muri gereza akajya yitabwaho n’abaganga, kubera ibibazo by’uburwayi ariko ntagire uburenganzira bwo kugira aho ajya, ndetse akazajya aba ari mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Basabose yahamijwe ibyaha bya Jenoside, Ubushinjacyaha bukaba bwari bwamusabiye igihano cy’imyaka 25.

Twahirwa we yahamijwe ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara, kwica yabigambiriye no kurongora abagore ku ngufu, maze akatirwa igihano cya burundu kandi akaba aricyo ubushinjacyaha bwari bwamusabiye.

- Kwmamaza -

Urukiko rwa rubanda rw’u Bubiligi rumaze iminsi rwumva inyangamugayo zisoma ingingo zitandukanye bishingirwaho mu gucira urubanza ukekwaho ibyaha runaka.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 22, Ukuboza, 2023, nibwo rwatangaje umwanzuro warwo kuri abo bombi.

Twahirwa na Basabose bari bamaze hafi amezi atatu baburana ku byaha bashinjwaga birimo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi  n’ibyaha by’intambara, gufata abagore ku ngufu n’ibindi.

Kuri Twahirwa hiyongeraho icyaha cyo gufata abagore ku ngufu ndetse no gushishikariza Interahamwe gufata abagore ku ngufu.

Umushinjacyaha yasobanuye uko bombi bagize uruhare mu gutoranya abagombaga kujya mu nterahamwe, gukwirakwiza intwaro mu Nterahamwe, gufatanya na zo mu kwica Abatutsi, gutera inkunga Interahamwe haba mu buryo bw’amafaranga ndetse n’ibindi bikoresho no gushyiraho za bariyeri.

Hari kandi Abatutsi benshi Twahirwa yishe ku giti cye, akabica abarashe.

Bamwe mu bafashwe ku ngufu batanze ubuhamya bagaragaza ubugome Twahirwa yari afite mu guhemukira Abatutsikazi kuko yabagabizaga Interahamwe ngo zibasambanye.

Umushinjacyaha yavuze ko Pierre Basabose aza ku mwanya wa 2 mu bantu bari bafashe imigabane myinshi muri Radio RTLM, akaba yagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango ndetse no gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi, aho yatanzemo ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda( uyagereranyije n’ubu ashobora kurenga Miliyoni Frw 600) utabariyemo imigabane yafatiye abana be.

Ibyaha byakozwe n’abaregwa ngo byagize ingaruka zikomeye ku babikorewe, zirimo imiryango yazimye, abasigaye ari impfubyi, abandujwe indwara zikomeye ndetse n’abafite ubumuga bukomeye bakomora ku byo bakorewe.

Umwe mu bunganira abaregeye indishyi muri uru rubanza, Me André Karongozi avuga ko Urukiko rwa Rubanda rw’i Bruxelles ari ubwa mbere ruhamije ibyaha abakekwaho Jenoside.

Avuga ko mu manza z’abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi zaburanishirijwe mbere mu Bubiligi, babaga baregwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu gusa.

Icyakora ngo urwabaye muri 2019 rwa Neretse Fabien narwo rwari urwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari umunyamategeko witwa  Me Karongozi yabwiye itangazamakuru ko uru rubanza rusize andi mateka, kuko mu zindi manza nta hantu urukiko rwo mu Bubiligi rwahamije abaregwa ibyaha bakoze mbere ya taliki 7, Mata, 1994.

Bombi bahaniwe ibyaha bakoze kuva muri Mutarama kugeza Jenoside itangiye taliki 7, Mata 1994.

Ibyo byaha bihera igihe Martin Bucyana wari Perezida  CDR yicwaga noneho mu gihugu hose, cyane cyane i Gikondo abantu bakazira akarengane ko ari bo bamwishe  kandi yaguye mu nzira z’i Butare.

Martin Bucyana wayoboraga CDR

Nyuma y’umwiherero, umushinjacyaha ubwo yavugaga ibihano byahabwa aba bombi, yari yavuze ko Twahirwa amusabira gufungwa burundu, naho Basabose amusabira gufungwa imyaka 25, ariko avuga ko Urukiko ruzareba ubuzima bwe rukagena igihano harimo no kuba yafungirwa (yacungirwa) iwe.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version