Abanyarwanda bakunze kwibaza igikurikiraho iyo Komisiyo y’Inteko ishinzwe iby’umutungo wa Leta, PAC, imaze kumva inzego zagaragajwe mu gukoresha nabi umutungo wa Leta.
Ubusanzwe mu cyumba PAC yumviramo ibisobanuro byabo haba hari abahagarariye Inzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha.
Baba batumiwe kugira ngo bumve uko bisobanura hanyuma nihagaragara ko hari abakoze ibigize icyaha bazakurikiranwe.
Urugero ruherutse kugaragaza ko ahagaragaraye ibyaha habaho gukurikiranwa ni ifatwa ry’uwahoze ayobora Ikigo gikurikirana amakoperative, RCA, witwa Prof Jean Bosco Harerimana n’undi muyobozi wari ushinzwe iby’amasoko muri kiriya kigo.
Perezida wa PAC Depite Valens Muhakwa yabwiye Taarifa ko gusesengura raporo y’uko imari ya Leta yakoreshejwe ari inshingano bahabwa n’Itegeko nshinga.
Iyo raporo bagomba kuyishyikirizwa n’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta, kandi ngo PAC iba ifite amezi atandatu yo kuyisesengura hanyuma ikayifataho ibyifuzo bizashyikirizwa Inteko rusange ikayifataho imyanzuro.
Raporo iri kubazwaho abayobozi muri iki gihe bayihawe muri Gicurasi, 2023, ikaba ikubiyemo uko ibigo 68 byakoreresheje imari ya Leta, ikaba ikubiyemo raporo nto zirenga 240.
Kuri uyu wa Mbere taliki 25, Nzeri, 2023 nibwo ikigo cya nyuma kizitaba PAC icyo kikaba ari ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’amasoko ya Leta, Rwanda Public Procurement Authority na Minisiteri y’ibikorwa remezo.
Depite Muhakwa yabwiye Taarifa ko iyo ibigo byose birangije kwitaba, we na bagenzi be bagize PAC bicara bagakora irindi sesengura bakagakora raporo igezwa ku Nteko rusange y’Abadepite.
Ati: “ Iyo raporo rero iba ikubiyemo ibyo twifuza ko bigomba kuzakorwa, nyuma rero iyo Inteko rusange imaze kuyisuzuma ibyo yemeza nibyo byitwa imyanzuro igomba gufatwa kuko n’ubundi dukora kuri mandate y’Inteko rusange.”
Raporo y’Inteko rusange iruzuzwa igashyikirizwa Minisitiri w’Intebe, kandi nawe ategekwa n’Itegeko nshinga ko, afatanyije n’inzego bireba, agomba gushyira mu bikorwa ibikuyibiye muri raporo yahawe n’Inteko ishinga amategeko.
Muhakwa ati: “ Inteko rusange yanzura ivuga ko ibyemezo runaka byabashwe bigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe runaka.”
Icyo gihe runaka ni amezi atatu, atanu, umunani… ariko iyo ari ibintu bizasaba iperereza byo ntibigenerwa igihe ntarengwa.
Muhakwa avuga ko Guverinoma nayo nyuma igeza ku Nteko ishinga amategeko raporo y’ibyo yakoze kuri ya myanzuro yahawe n’Inteko mbere.
Icyo gihe rero Inteko nayo isesengura iyo raporo iyigereranyije n’ibyo yari yarasabye ko bikorwa, ikabikora igamije kureba niba ibyasabwe ari byo byakozwe koko.
Perezida wa PAC yabwiye Taarifa ko iyo ibintu birangiye, hari ibisigara bikurikiranwa kuko hari ababikurikiranwaho, ikibazo kikaba ko bitamenyekana mu baturage.
Abajijwe niba mubyo basaba muri raporo yabo, harimo no gukurikirana abagaraweho gukoresha nabi umutungo wa Leta, Valens Muhakwa yavuze ko ibyo byose bishyirwamo hanyuma ibindi bikazakorwa n’inzego zibishinzwe.
Raporo y’ibyo bumvanye abayobozi kuri iyi nshuro izahabwa Inteko rusange bitarenze taliki 10, Ugushyingo, 2023.