Iyo Umuyobozi W’Ikigo Cy’Ubucuruzi Arwaye Biba Bibi Kuri Benshi

Impamvu ni uko uyu muntu aba afite akamaro kanini ku muryango we, ku bakozi be, ko banyamigabane mu kigo ayobora no ku gihugu muri rusange.

Uko bimeze kose ariko, CEO( Chief Executive Officer) ni umuntu nk’abandi. Ashobora kurwara ndetse kenshi bararwara.

Ariko se iyo arwaye ingaruka mu by’ukuri ziba izihe?

Hashize igihe gito umugabo witwa C.S. Venkatakrishnan usanzwe uyobora Banki iri mu zikomeye muri Amerika arwaye.

Bayita Barclays Bank, CEO wayo akaba yari arwaye indwara bita Non-Hodgkin Lymphoma.

Muri ubwo burwayi bwe bwatumye ahabwa ikiruhuko kiri hagati y’ibyumweru 12 na 16.

Bwana  Venkatakrishnan yavuze ko azakomeza gukurikiranira hafi imikorere ya Banki n’ubwo bwose azajya acishamo agakorera mu rugo .

Iyo umuyobozi nk’uyu arwaye, abantu benshi barimo abo akoresha, abanyamigabane, abanyamabanki, abanyapolitiki, abanyamakuru, intiti… bose ntibabura kugerwaho n’ingaruka( mu rugero runaka) z’ubwo burwayi.

Inyungu z’abanyamigabane mu kigo cya CEO urwaye zitangira kugabanuka kubera ko abo banyamigabane batangira kwibaza ukuntu bazungukira mu kigo gifite umuyobozi urwaye.

Mu bigo binini byo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, iyo boss w’ikigo runaka arwaye bigitangazwa gihita gitangira guhomba.

Hari n’aho bigera kuri 2%.

Kaminuza ya Georgia itangaza ko ubushakashatsi bwayo bwerekana ko iriya 2% iba ingana na Miliyoni $133.

Iyo umuyobozi w’ikigo ahawe ikiruhuko cyo kwa muganga kingana n’iminsi 10, ikigo cye gitangira guhomba 0.5%, kandi imibare igakomeza kwiyongera iyo akomeje gutinda yitabwaho n’abaganga.

Ibi byasohotse mu kinyamakuru cyandika ku bukungu n’imari kitwa Journal of Finance.

Icyakora mu bushakashatsi bwabo, bariya bahanga basanze iyo umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi atamaze iminsi irenga itanu kwa muganga, nta ngaruka bigira ku mibare y’ikigo cye kuko igihe kiba kitaraba kirekire.

Igihombo kirushaho kugaragara iyo CEO akiri muto, akaba yarize amashuri menshi kandi akaba ari bwo agitangira kuyobora icyo kigo.

Icyo gihe ibintu biba bibi kubera ko abanyamigabane baba bakimwizera, baramushoyemo menshi, ubuhanga bwe buba butangiye gukomwa mu nkokora ataratera kabiri.

Iyo arwaye, bituma basuherwa, bagatangira kumva ko ayabo agiye gushya.

Ibi nibyo byabaye kuri Bwana Venkatakrishnan kuko afite imyaka 56 y’amavuko, akaba amaze ibyumweru bitandatu ayobora Barclays kandi akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga yavanye muri Massachusetts Institute of Technology, MIT.

Iyo bakirutse indwara batanga umusaruro kurushaho..

Abashakashatsi bo muri Denmark bavuga ko iyo CEO wari urwaye agaruye agatege, akagaruka mu kazi, bituma abakozi bishima bakumva ko ‘umuntu wabo’ agarutse bityo bagakora batikoresheje.

Aha ariko birumvikana ko biterwa n’uburyo asanzwe abanye nabo.

Abakozi benshi bishimira gukorana n’umukoresha biyumvamo, akababera umukoresha n’umufasha icyarimwe.

Abakiliya nabo hari ubwo bagaruka ku bwinshi ndetse bakagura bagamije ‘kondora’ uwo muntu wari umaze igihe arwaye.

Hari n’abahanga bavuga ko iyo boss akize indwara yendaga kumuhitana, atangira kwibaza icyo yatanze ngo ntimuhitane.

Aho niho ahera ashyiraho gahunda yo gufasha abakene n’abandi bari mu bibazo kuko aba yaramaze kubona ko ‘amagara aseseka ntayorwe’ kandi ko ‘utazi umwanzi asiga umubiri.’

Gusa hari bamwe badahinduka ahubwo bumva ko kuba barakize ari imbaraga z’amafaranga yabo.

Muri rusange, iyo umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi arwaye, bigira ingaruka ku bantu benshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version