Ubwonko bw’umwana ni nk’ipamba ushyira mu muti ikawunywa. Mu buryo bw’ikigereranyo, ubwonko twagereranyije n’ipamba kuko iyo ubwegereje ibitabo bukogota inyuguti n’ubumenyi zihishemo bukazigumana kugeza ashaje.
Ntabwo ari imvugo gusa ahubwo ni ibintu abahanga mu mikurire n’imitekerereze y’abantu bemeza kandi n’abo byabayeho barabizi.
Iyo umwana agize amahirwe akagira ababyeyi bize, bakunda gusoma kandi nawe bamukunda, bituma ubwonko bwe bugira amatsiko menshi yo kumenya ibyo Se cyangwa Nyina aba ari gusoma nawe akaza kubegera ngo yumve.
Umubyeyi uzi akamaro ko gusomera umwana we, yirinda kumutwama ngo yigireyo ahubwo aramwiyegereza akamusomera kandi umwana arabikunda.
Bituma akura ashaka buri gihe kumenya ibiri mu bitabo ndetse birushaho kuba byiza iyo ibyo bitabo byanditse mu nyuguti nkeya abasha gusoma kandi inyandiko ikaba iherekejwe n’amashusho.
Amashusho atuma umwana ahuza inyito y’ikintu runaka n’isura cyangwa ishusho yacyo.
Ku bw’amahirwe ye, iyo iwabo batunze bimwe mu bintu ajya abona mu bitabo, bimufasha kumenya uko biteye ndetse akajya abikoraho.
Kubikoraho bikangura imitsi n’ubwonko bwe, akamenya ko burya umuntu ashobora gufata ikintu gisanzwe akagishushanya ku rupapuro ahantu runaka.
Ikintu cya mbere abana bose aho bava bakagera baheraho biga gushushanya ni umuntu kandi bahera ku mutwe.
Ni akaziga kadomyemo utudomo tubiri twerekana amaso.
Uko agenda akura, ni uko umwana arushaho gusobanukora ibimukikije ariko birushaho kuba byiza iyo abifashijwemo n’abamwibarutse cyangwa abamurera.
Minisiteri y’uburezi mu Rwanda itangaza ko umubyeyi aramutse amaranye n’umwana we iminota 15 amusomera inyandiko runaka bishobora guhindura ejo hazaza he, hakazaba heza.
Kuri Twitter yayo haranditse hati: “Wari uzi ko kumara nibura iminota 15 ku munsi usoma igitabo hamwe n’abana bawe bigira icyo bihindura kuri ejo hazaza habo? Mubyeyi, tangira uyu munsi uhe umwana wawe umwanya wo gusoma kandi unabimutoze hakiri kare.”
Ibi kandi Ange Kagame yigeze kubigarukaho ubwo yasangizaga abandi babyeyi akamaro ko gukina n’umwana.
Mu gukina nawe hari ubwo hazamo no gufatanya gusoma inyandiko umubyeyi yatoranyije neza akurikije ikigero cy’umwana.
Icyo gihe yavuze ko gukina nawe ari ingirakamaro, kuko bimufungura ubwonko, bikamwubakamo ubushobozi bwo kwiga ibintu byinshi no gukemura ibibazo.
Ni ubutumwa bwari bukubiye mu mashusho yasakajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, bujyanye n’ukwezi kwahariwe kuzirikana ku burere bw’umwana.
Muri ayo mashusho Ange Kagame avugamo ati “Ndi umubyeyi unyuzwe”, nyuma y’uko ku wa 19 Nyakanga 2020 we na Bertrand Ndengeyingoma bibarutse umwana w’umukobwa w’imfura.
Yavuze ko imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ni ingirakamaro, kubera ko ibyo ahura nabyo n’imibanire ye n’abandi bigena imikurire y’ubwonko bwe.
Yashimangiye ko abana bigira byinshi mu mikino guhera bakivuka, ariko byose bikajyana no kuba bafite buzima bwiza, babonye ibibatunga bakeneye.