Icyamamare muri filimi ku rwego rw’isi, Umubiligi akaba n’Umunyamerika Jean Claude Van Damme yemeye kuba Ambasaderi w’Icyubahiro wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, uzayishakira abashoramari mu buhinzi no mu zindi nzego.
Repubulika ya Demukarasi ya Congo iri gushaka ibyamamare ngo biyifashe kurushaho kuzamura isura yayo mu ruhando mpuzamahanga.
Hashize igihe gito ihaye inshingano zo kuyibera Ambasaderi w’Icyubahiro ibindi byamamare birimo abahanzi nka Gims na Dadju bakorera mu Bufaransa.
Jean-Claude Van Damme we yageze i Kinshasa kuri uyu wa Gatatu taliki 06, Mata, 2022 yakirwa n’abayobozi mu nzego za Politiki n’izindi.
Nyuma y’ibiganiro yagiranye nabo, bamuhaye urupapuro rw’inzira( passport) rw’abadipolomate kugira ngo ajye abona uko avugira kiriya gihugu nka Ambasaderi wacyo w’icyubahiro.
Yahawe ubutumwa bwo gushakira Repubulika ya Demukarasi ya Congo abashoramari mu nzego z’ubuhinzi, abashoramari mu bikorwa byo kurinda ibidukikije ndetse n’ibyo guteza imbere umuco w’abatuye kiriya gihugu na siporo zigikinirwamo.
Icyamamare Jean Claude Van-Damme yabwiye RFI ko azakora uko ashoboye akagira uruhare rugaragara mu guteza imbere kurinda ibidukikije bya kiriya gihugu.
Ati: “ Mu nshingano zanjye harimo no kubwira isi ko hari ahantu kuri uyu mugabane bashobora guteza imbere mu nyungu z’Umubumbe w’isi wose aho kgira ngo bahore bahanze amaso mu yindi mibumbe iba mu isanzure. Congo-Kinshasa ni ibihaha by’isi, ikwiye gufashwa mu kurinda ibinyabuzima biyituye.”
Kurinda ibidukikije muri iki gihe byabaye kimwe mu bintu bikomeye Politiki mpuzamahanga ishingiyeho.
Ubuyozozi bwa DRC bwasanze gukorana n’ibyamamare bikomeye nka Van Damme byafasha mu gutuma abashoramari mu nzego zitandukanye bagana kiriya gihugu.
Van-Damme avuga ko akazi ke azagakora k’ubuntu, ko ‘atazaka amafaranga.’