Abakora iperereza basanze ibisubizo by’ibanze bigaragaza ko indege yo mu bwoko bwa Boeing iherutse gukora impanuka igahitana abantu 179 nta kibazo yari ifite mbere yo kuguruka.
Mu minsi mike ishize i Seoul muri Korea y’Epfo habereye impanuka bivugwa ko ari yo ya mbere ikomeye ikozwe n’indege ikica abantu benshi muri kiriya gihugu.
Yari irimo abantu barimo n’abari bavuye i Bangkok muri Thailand gusangira Noheli na benewabo cyangwa inshuti zabo.
Indege yakoze iyo mpanuka ni iy’ikigo Jeju Air.
Umuyobozi w’iki kigo witwa Kim Yi-bae yagize ati: ” Twasanze nta kibazo kidasanzwe ibyuma bituma indege igwa byari bifite mbere y’uko iguruka”.
Yabibwiye abanyamakuru bari baje mu kiganiro cyabereye i Seoul ngo abagezeho aho ubushakashatsi kucyateye iyi mpanuka bugeze.
Iyo ndege yahuye n’ikibazo cyatumye amapine ayifasha kugwa adakora hasi, bituma ikuba inda hasi igonga urukuta iraturika, umuriro uraka.
Abantu babiri mu bantu 181 nibo bayirokotse abandi 179 barahagwa.
Bamwe bakeka ko yaba yaratewe n’igisiga cyayiguye mu mapine, abandi bakavuga ko byaba byaratewe n’ikirere kibi, ariko byose biracyari mu iperereza.
Abafite ababo yahitanye bamaze iminsi barara ku kibuga cy’indege cya Muan aho iyo mpanuka yabereye basaba ko iperereza kucyayiteye cyamenyekana vuba bagahabwa impozamarira.
Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru Tariki 29, Ukuboza, ikaba yarakozwe n’indege ya rutura yo mu bwoko bwa Boeing 737-800.
BBC yanditse ko kugeza ubu ibice by’imibiri y’abari bayirimo bicye ari byo byashoboye gushyikirizwa abantu bamenye ababo bayiguyemo.
Ikoranabuhanga riri kwifashishwa ngo hamenyekane abandi bayiguyemo kuko bahiye.