Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Jean Marie Le Pen Yapfuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Jean Marie Le Pen Yapfuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 January 2025 6:34 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Jean Marie Le Pen yapfuye afite imyaka 96(Ifoto@The Guardian)
SHARE

Umufaransa wari umunyapolitiki ukomeye mu batavuga rumwe na Leta akaba Se wa Marine Le Pen yapfuye afite imyaka 96.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko uyu mukambwe yari amaze iminsi arembeye muri bimwe mu bitaro bikomeye by’iwabo ari kumwe n’abantu ba hafi be, haba mu muryango no muri Politiki.

Le Pen azibukwa nk’umwe mu bantu bakomeye babayeho mu Bufaransa bahakanaga Jenoside yakorewe Abayahudi, akaba umuntu utarihanganiraga abanyamahanga, ntiyemere iby’uko abagabo n’abagore baringaniye imbere y’amategeko  n’ibindi.

Mu mwaka wa 1972 yashinze ishyaka ry’abahezanguni yise Le Front National, muri iki gihe riyoborwa n’umukobwa we Marine Le Pen.

Yigeze kandi guhatanira kuba Perezida w’Ubufaransa mu matora yo mu mwaka wa 2002 ahatanye na Jacques Chirac ariko uyu arayatsinda.

Marine Le Pen yatangiye kuyobora ishyaka rya Se mu mwaka wa 2011, ariko aza kurihindurira izina aryita Ressemblement National.

Icyakora muri iki gihe iri shyaka riyoborwa na Jordan Bardella wabitsindiye mu mwaka wa 2022.

Uyu yavuze ko urupfu rwa Jean Marie Le Pen rubabaje kuko yari umugabo uharanira ko Ubufaransa buba igihugu kitavogerwa kandi kihagazeho mu ruhando mpuzamahanga.

Icyakora hari abandi bamufataga nk’umuntu waciye ibintu, wanga abanyamahanga agakabya kandi ko azibukirwa ku bibi byinshi.

Umwe mu bamufataga nka kabutindi ni Jean-Luc Mélenchon.

TAGGED:AbayahudiivanguraLe PenPolitiki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yagiye Mu Irahira Rya Perezida Wa Ghana
Next Article Nepal Nayo Yibasiwe N’Umutingito
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?