Umufaransa wari umunyapolitiki ukomeye mu batavuga rumwe na Leta akaba Se wa Marine Le Pen yapfuye afite imyaka 96.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko uyu mukambwe yari amaze iminsi arembeye muri bimwe mu bitaro bikomeye by’iwabo ari kumwe n’abantu ba hafi be, haba mu muryango no muri Politiki.
Le Pen azibukwa nk’umwe mu bantu bakomeye babayeho mu Bufaransa bahakanaga Jenoside yakorewe Abayahudi, akaba umuntu utarihanganiraga abanyamahanga, ntiyemere iby’uko abagabo n’abagore baringaniye imbere y’amategeko n’ibindi.
Mu mwaka wa 1972 yashinze ishyaka ry’abahezanguni yise Le Front National, muri iki gihe riyoborwa n’umukobwa we Marine Le Pen.
Yigeze kandi guhatanira kuba Perezida w’Ubufaransa mu matora yo mu mwaka wa 2002 ahatanye na Jacques Chirac ariko uyu arayatsinda.
Marine Le Pen yatangiye kuyobora ishyaka rya Se mu mwaka wa 2011, ariko aza kurihindurira izina aryita Ressemblement National.
Icyakora muri iki gihe iri shyaka riyoborwa na Jordan Bardella wabitsindiye mu mwaka wa 2022.
Uyu yavuze ko urupfu rwa Jean Marie Le Pen rubabaje kuko yari umugabo uharanira ko Ubufaransa buba igihugu kitavogerwa kandi kihagazeho mu ruhando mpuzamahanga.
Icyakora hari abandi bamufataga nk’umuntu waciye ibintu, wanga abanyamahanga agakabya kandi ko azibukirwa ku bibi byinshi.
Umwe mu bamufataga nka kabutindi ni Jean-Luc Mélenchon.