Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24, Gicurasi, 2025, Madamu Jeannette Kagame arahemba abakobwa 123 bahize abandi mu kwiga no gutsinda neza ibizamini bya Leta.
Ni bamwe muri bagenzi babo 471 baturutse hirya no hino mu Rwanda bakaza guhurira mu Intare Arena bagahembwa.
Bose bagize icyiciro cya 20 cy’abakobwa bitwa Inkubito y’Icyeza.
Ku rundi ruhande, Inkubito y’Icyeza ni gahunda y’Umuryango Imbuto Foundation yatangijwe na Jeannette Kagame mu mwaka wa 2005 mu rwego rwo kubashimira ko batsinze neza ibizamini bya Leta no gushishikarirza barumuna babo kubigenza batyo.
Ibyo biba ari ibizamini by’amashuri abanza cyangwa ayisumbuye.
Abatsinze bahabwa ibihembo birimo ibikoresho by’ishuri no guhabwa amahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga ku barangije amashuri yisumbuye.
Muri gahunda y’uyu mwaka yo guhugura no gufasha abanyuze muri iyo gahunda, abakobwa b’Inkubito z’icyeza basabwe kubyaza umusaruro amahirwe bahura na yo, kugira amahitamo meza, inshuti nziza no guharanira gukorera ku ntego.
Basabwe kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyashyizeho ndetse no kugendera ku buzima bufite intego mu rwego rwo guharanira iterambere ryabo n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Kuva mu mwaka wa 2005 ubwo iyi gahunda yatangiraga, ubu abakabwa bamaze guhembwa ni abantu 7000
Kugeza ubu muri uyu mwaka, Imbuto Foundation yahembye abana 471 batsinze mu byiciro bitandukanye by’amashuri, bari kwiga mu mashuri atandukanye mu gihugu, mu gihe mu mwaka ushize hahembwe 951.
Iyi gahunda ihemba abakobwa batsinze neza mu kizamini gisoza amashuri abanza, hagahembwa umwana umwe wahize abandi mu Murenge, bigakorwa mu Mirenge 416 igize igihugu.
Hahembwa kandi uwahize abandi muri buri Karere uba urangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu turere mirongo itatu tugize igihugu.
Hagahembwa n’abana b’abakobwa batanu bahize abandi kuri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali.