Jeannette Kagame Yahaye Impanuro Abarangije Muri Green Hills Academy

Jeannette Kagame yasabye abasoje amasomo muri Green Hills Academy guhuza ubumenyi bwabo n’ibyo abaturage bakeneye, bagaharanira kuzana impinduka mu bihugu bitandukanye bakomokamo.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05, Kamena, 2021 yitabiriye umuhango wo gusoza amasomo ku banyeshuri 64 bagize icyiciro cyahawe izina ry’Indangamirwa. Ni umwe mu bashinze Green Hills Academy yubatswe i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Jeannette Kagame yavuze ko abarangije amasomo n’ubwo harimo abahisemo kuguma mu Rwanda, hari abamaze kubona imyanya muri Kaminuza nyinshi zo mu bihugu birimo Australia, u Bubiligi, Canada, Lithuania, u Buholandi, Espagne, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yabasabye ko mu gihe bazaba bagiye gukomeza amasomo cyangwa bakajya mu bindi, bakwiye gukoresha ubumenyi bafite mu kuzamura abo bari kumwe, aho batuye.

- Kwmamaza -

Ati: “Muhuze intego mufite, ibyo mukunda n’ibyo abantu babakikije bakeneye kimwe n’ibihugu. Ntimuzibagirwe amateka yacu, kandi muyobowe n’indangagaciro z’ubumwe n’iterambere, mutekereze cyane, kandi ntimuzigere mutuma ubwoba bubabuza kurwanya icyashaka gusenya ibyo twubatse dufatanyije.”

Jeannette Kagame yavuze ko kuba abanyeshuri, ababyeyi n’abarimu bitabiriye uyu muhango bari kumwe ari ibintu bishimishije cyane, mu gihe igihugu gihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Yabwiye ababyeyi babo ko bakwiye kugira icyizere mu bana babo, ko ari urutare bazubakiraho bakabasha kuba abayobozi iki gihugu gikeneye.

Ni inshuro ya kabiri abanyeshuri bo muri Green Hills Academy basoje amasomo mu gihe cya Covid-19.

Jeannette Kagame yavuze ko imyigire yahindutse, iva ku kwigira hamwe abanyeshuri n’abarimu bari kumwe, haza gukoreshwa gusa ikoranabuhanga mbere y’uko kwiga bari hamwe byongera kwemerwa.

Ni igikorwa ngo cyasabye ubwitange bukomeye kugira ngo bishoboke.

Yakomeje ati “Cyiciro cyo mu 2021, hari byinshi mwasabwe muri uyu mwaka wari ugoye cyane. Ariko munyemerere ngire ikindi mbasaba: Mu gihe mutangiye uru rugendo rushya, mujye mwibuka ko ku mbogamizi zose muzahura nazo, iteka haba hari ibisubizo.”

“Kandi nk’uko twabibonye, ibyiza ntabwo biboneka mu buryo bworoshye. Mujye muhanga ibishya, murebe kure, mushake ubumenyi mwifashishije abarimu banyu bahari ngo babagire inama, mugume mu nzira nziza. Icyifuzo cyanjye gikomeye ni uko igihe nikigera, buri wese muri mwe azazanira igihugu cye impinduka nziza zishoboka.”

Ubwo yari ahageze

Muri uriya muhango hari hatumiwe umuhanzi Oluwatosin Ajibade uzwi nka Mr Eazi wo muri Nigeria. Yabwiye abasoje amasomo ko bagomba kwigirira icyizere, bakagira ukwihangana muri bo, byose bakabikora baharanira kwigenga mu bijyanye n’imari.

Green Hills Academy yashinzwe mu 1997 ifite abanyeshuri 130.

Magingo aya imaze kunyurwamo n’abanyeshuri basaga 1500 baturuka mu bihugu 60.

Abarangije amasomo
Bari kumwe na bagenzi babo

 

Mu cyumba aho umuhango wabereye
Baracyari bato
Abantu bahavugiye ijambo
Mr Eazi

 

Hari n’itsinda ry’abahanzi basusurukije abari aho
Bahagurutse bakira ijambo bagejejweho na Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame
Ishuri bizemo ryashinzwe mu mwaka wa 1997
Basabwe kuzaba umusemburo w’iterambere aho bazaha bari hose
Bafashe ifoto y’urwibutso
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version