Jeannette Kagame Yasuye Abana Bagizweho Ingaruka N’Ibiza

Madamu Jeannette Kagame yagiye mu karere ka Ngororero gusura abana bagizweho ingaruka n’ibiza biherutse kwibasira Intara  eshatu z’u Rwanda. Kuri uyu wa Gatanu yasuye rimwe mu marerero y’aho, aganira n’abana n’ababyeyi babo uko bamerewe nyuma y’ibyago byabagwiririye.

Yaganiriye n’abana bo mu Murenge wa Ngororero.

Asuye iki gice nyuma y’igihe gito Perizida Paul Kagame nawe asuye abo mu Karere ka Rubavu, akaganira n’abaturage.

Yasize abasezeranyije ko Guverinoma izakora uko ishoboye igashumbusha abashegeshwe na biriya biza.

- Advertisement -

Ibiza byabaye mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 02, Gicurasi, 2023 rishyira iryo ku wa03, uko kwezi, byahitanye Abanyarwanda 135.

Inzu nyinshi zarasenyutse, abaturage Babura aho barambika umusaya.

Nyuma y’ibi byose, Abanyarwanda bakoze uko bashoboye ngo bafatanye kuremera abahuye na kariya kaga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version