Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Jeannette Kagame Yavuze Impamvu Abanyarwanda Bakwiye Kubwira Isi Ibyabo Nta Mususu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Jeannette Kagame Yavuze Impamvu Abanyarwanda Bakwiye Kubwira Isi Ibyabo Nta Mususu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 September 2022 11:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ijambo yavuze kuri uyu wa Gatanu, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite inshingano n’igikundiro cyo kubwira isi ko bavuye ibuzimu bajya ibuntu. Avuga ko izo nshingano zidakwiye kugira Umunyarwanda uwo ari we wese zitera ipfunwe ahubwo ko kubivuga ushikamye ari iby’igikundiro.

Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Bihugu by’i Burayi bw’Amajyaruguru n’inshuti zabo ryitwa Rwandan Diaspora in the Nordics and Friends of Rwanda.

Avuga ko ijambo ‘kwigira’ ari ijambo rifite ubusobanuro bukomeye ku Banyarwanda.

Jeannette Kagame avuga ko amateka mabi Abanyarwanda baciyemo bayivanyemo k’uburyo kuvuga urugendo rw’uko babigenje nta n’umwe muri bo byagombye gutera ipfunwe.

Abari bamuteze amatwi barimo Abanyarwanda n’inshuti zabo zaturutse mu bihugu bya Denmark, Norway,  Finland, u Bufaransa, u Bubiligi n’ Amerika.

Abanyarwanda baba muri biriya bihugu bafunguye Radio ikorera kuri murandasi bise  “Radio Scandinavia”  bacishaho ibiganiro bivuga ku ntambwe u Rwanda Rumaze gutera mu kwivana mu bibazo rwasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi .

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abitabiriye kiriya kiganiro ko Abanyarwanda b’ubu bafite byinshi bibahuza kandi bakwiye kwishimira.

Harimo umuganda, Kigali Car Free day, n’ibindi.

Ku rwego rw’abayobozi bakuru b’igihugu n’abigeze kuba bo, hari Umuryango ubahuza witwa Unity Club.

Washinzwe mu rwego rwo  gukomeza gukorana hagati yabo, bakungurana  ibitekerezo mu nyungu z’igihugu n’abagituye.

Uretse Unity Club, hari n’Umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannette Kagame kugira ngo ufashe abakobwa bakiri bato kwiga no kwihangira imirimo.

The Rwandan women’s associations in the Nordics awarded H.E @FirstLadyRwanda Mrs. Jeannette Kagame for empowering women and the well-being of Rwandan families both in Rwanda and abroad. pic.twitter.com/UqY0tyxqHz

— Rwanda in Sweden 🇸🇪🇳🇴🇮🇸🇫🇮🇩🇰 (@RwandainSweden) September 16, 2022

Jeannette Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko mu rwego rwo guhozanya no gushyigikirana, abana biga muri Kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishyize hamwe bashinga Umuryango AERG ndetse na bakuru babo bashinze  GAERG.

Ni imiryango ituma abarokotse  Jenoside yakorewe Abatutsi bize cyangwa biga muri Kaminuza bakomeza gushyigikirana no gukorera hamwe mu nyungu z’igihugu.

Ati: “ Ibi byerekena ko Abanyarwanda biyemeje gukorera hamwe ntawe usigaye kandi mu nyungu za buri muturage.”

Yashimye uruhare rwa Sweden mu gufasha u Rwanda mu nzira rwatangiye yo kwiyubaka rukaba runayikomeje magingo aya.

Kugeza ubu hari Abanyarwanda 200 boherejwe kwiga muri Sweden nyuma  bagaruka mu Rwanda kurwubaka bafatanyije n’abandi.

TAGGED:AbanyarwandafeaturedJeannetteJenosideKagameRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Akarere Ka Kirehe Kahembye ‘Brochettes’ Abari Imbere Mu Kwishyura Mutuelle
Next Article Isi Izagera Kubyo Yiyemeje Mu Kubungabunga Ikirere Ari Uko Ibikubye Gatanu-Gates
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?