Jeff Bezos Yahise Ava Ku Mwanya Wa Mbere W’Umukire Ku Isi

Taliki 04, Werurwe, 2024 The Bloomberg yari yatangaje ko Jeff Bezos uyobora Ikigo Amazon ari we mukire wa mbere ku isi. Icyakora nyuma y’iminsi itatu, yahise avanwa kuri uyu mwanya n’Umufaransa Bernard Arnauld wari uwumazeho igihe nyuma y’uko awukuyeho Elon Musk.

Kuri uyu wa Kane taliki 07, Werurwe, 2024 Arnauld arabarirwa miliyari $197 n’aho Bezzos we akaba afite miliyari $196, ni ukuvuga ko mu minsi itatu ishize Umufaransa yarushije Umunyamerika miliyari $1.

Bernard Arnauld asanzwe akora imibavu n’imirimbo mu gihe Bezos na Musk bo bakora ikoranabuhanga.

Bernard Arnauld

Amakuru atangwa na The Bloomberg ndetse na Forbes Magazine( byombi ni ibinyamakuru by’Abanyamerika) agaragaza ko mu baherwe 10 ba mbere ku isi, umunani(8) muri bo bakijijwe no gushora mu ikoranabuhanga.

- Kwmamaza -

Abo ni Jeff Bezos, Elon Musk, Mark Zuckerberg, Bill Gates, Steve Ballmer, Larry Ellison, Larry Page na Sergey Brin.

Abo bose kandi ni Abanyamerika ukongeramo na Warren Buffet washoye mu bindi birimo n’ubuhinzi.

Bezzos yavuye ku mwanya wa mbere mu gihe cy’iminsi ‘hafi’ itatu

Uko bigaragara Abanyamerika nibo bihariye ubukire bw’isi kurusha abandi bose.

Ibi kandi si iby’ubu kuko bamaze igihe ari bo bafite amadolari menshi($) kurusha abandi ku isi.

Isi yamaze igihe kirekire umukire wayo wa mbere ari Bill Gates nyiri uruganda rw’ikoranabuhanga rwa Microsoft.

Abasesengura ibibera ku isi cyane cyane mu rwego rw’ubukungu bavuga ko ubu busumbane bukabije mu bukire buri mu by’ingenzi biteza amakimbirane mu bayituye.

Mu mwaka wa 2019 hari raporo yigeze gusohoka yashimangiraga iki kibazo.

Kimwe mu bika byayo cyagiraga kiti: “ […] Abantu umunani bakize cyane kurusha abandi ku isi, bikubiye umutungo ungana n’uw’abantu bangana na miliyari 3 na miliyoni 600 bakennye ku isi.”

Ivuga kandi ko abenshi mu bakennye ku isi ari abagore kandi bikaba ikintu kibabaje kubera ko muri abo bagore harimo benshi batunze imiryango.

Hari abahangayikishijwe n’uko ibintu biramutse bikomeje bityo byazakurura imvururu mu baturage kandi henshi ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version