Kuba Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Yaka NABI Byabaye Ikibazo

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryagangaje ko amasaha y’umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona uzahuza Rayon Sports na APR FC taliki 09, Werurwe, 2024 yahinduwe kubera ko amatara yo kuri Kigali Pélé Stadium yaka nabi.

Byari byaranzuwe ko umukino uzahuza aya makipe uzaba saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariko yahinduwe ashyirwa saa kenda z’amanywa.

Igenzura ryakozwe n’ababishinzwe muri FERWAFA niryo ryabwiye Rayon Sports na APR FC ko uyu mukino utakibaye ku isaha yari yateguwe.

Mu ibaruwa iri shyirahamwe ryandikiye ikipe izakira uyu mukino harimo impungenge ku matara yo muri iyi Stade bityo ko kubera umutekano  w’abazaza kureba uyu mukino, bahisemo guhindura amasaha.

- Advertisement -

Rayon Sports niyo izakira uyu mukino, ikaba isanzwe iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 45 n’aho APR FC yo ikaba ku mwanya wa mbere n’amanota 55.

Umukino uheruka hagati y’amakipe yombi warangiye anganyije 0-0.

Iby’iyi Stade bikomeje kwibazwaho kubera uburyo yavuguruwe bamwe bavuga ko yasondetswe.

Umuturage witwa Munyandinda yabwiye Taarifa ko kuba amatara yayo ataka neza ari ikibazo kuri Stade itaramara igihe kinini ivuguruwe ndetse igatahwa na Perezida wa FIFA ndetse n’uw’u Rwanda.

Ni Stade yitiriwe umunyabigwi wo muri Brazil Pélé uherutse gutabaruka, kuyimwitirira bikaba uburyo bwo gusigasira umurage we.

Mu minsi ishize yavugwagaho kuba yaratangiye kuvaho irangi ndetse abantu bituma aho babonye.

Amashashi ya biscuits n’ibindi bintu by’umwanda yari yatangiye kugaragara henshi muri yo.

Icyo gihe byavugwaga ko uwo mwanda waterwaga n’uko ikigo cyayisukuraga cyarangije amasezerano y’akazi nticyongererwa andi ndetse ntihatangwa n’irindi piganwa.

Icyakora iki kibazo cyaje gukemuka.

Ikindi abanyamakuru b’imikino binubira muri iyi Stade ni uko icyumba bagorezamo umukino(kogeza) kitabamo ibyuma bitanga ubukonje, bigatuma bakora akazi kabo nabi kubera ubushyuhe.

Abo kuri RBA bamaze iminsi bavuga ko atari bo bazabona Stade Amahoro yuzura, ikaba ari yo bazajya bakoreramo akazi kabo batuje.

Minisiteri ya siporo ntiragira icyo itangaza ku bibazo bivugwa muri iyi stade imaze igihe gito ivuguruwe.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version