Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Joe Biden Arembejwe Na Cancer Ifata Ubugabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Joe Biden Arembejwe Na Cancer Ifata Ubugabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 May 2025 8:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Joe Biden. CNN Politics
SHARE

Abaganga baherutse gusuzuma uwahoze ari Perezida wa Amerika, Joe Biden, bamusangana cancer ifata ubugabo kandi iri ku kigero cyo hejuru cyane.

Abo mu Biro bye nibo baraye babitangarije ABC News, ndetse bavuga ko iyo ndwara yageze no mu magufwa.

Itangazo ryo mu Biro bya Biden rivuga ko nubwo iriya cancer ikomeye, idakwiye kugira abo ikura umutima kuko ifite uburyo bwo kugabanyirizwa ubukana, ntimuzonge.

Abanyapolitiki bo muri Amerika barimo na Kamala Harris wari umubereye Visi Perezida yafatanyije n’umugabo we Doug Emhoff gukomeza Biden, bombi bavuga ko bababajwe cyane n’ibyabaye kuri Joe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Barack Obama hamwe n’umugore we Michelle Obama nawe yavuze ko yifatanyije n’abo mu muryango wa Biden kandi bakomeza kubana nawe ku mutima, bamusabira ngo azivane muri ibyo bibazo amahoro, yongere kugira imbaraga.

Perezida Donald Trump yanditse ku rubuga rwe, Truth Social, ko we na Melanie bababajwe n’iyo nkuru, kandi ko bifurije Joe kugarura agatege bidatinze.

Joe Biden ubu afite imyaka 82 y’amavuko, kuri uyu wa Gatanu ni bwo yagiye kwisuzumisha ngo muganga amubwire uko ubuzima bwe bwifashe, agasanga cancer imugeze habi.

Amakuru y’uburwayi bwa Joe Biden aje hashize hafi umwaka uyu mugabo asabwe kureka kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika kubera intege nke z’umubiri.

Niwe muntu wa mbere wayoboye Amerika ashaje kurusha abandi mu mateka yayo.

- Advertisement -

Ubwo yashakaga kongera gutorerwa kuyobora Amerika, yaje kunengwa kwirengagiza nkana ko ubuzima bwe bugeze ahabi, ahubwo agahitamo icyubahiro cya politiki.

Abo mu ishyaka rye baje kumusaba kuzibukira kwiyamamaza, ahubwo agaharira uwari Visi Perezida we, Kamala Harris waje nawe gutsindwa.

Cancer ifata ubugabo ni iya kabiri mu zihitana abagabo benshi ku isi nyuma ya cancer y’uruhu.

Ikigo CDC cyo muri Amerika kivuga ko iyi ndwara iba izafata abagabo 13 ku bagabo 100 barengeje imyaka 69.

Gusaza nibyo ntandaro nini y’ubwo burwayi.

TAGGED:AmatoraCancerfeaturedJoe BidenObamaUbugaboUburwayi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amajyaruguru: Abana 22,000 Bataye Ishuri
Next Article Hari Kwigwa Uko Ibiganiro Bya EAC Byahuzwa N’Ibya SADC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Impuguke Ya UN Irasuzuma Uko Ubukene Buhagaze Mu Banyarwanda

Kagame Yavuze Uruhare Afurika Ikwiye Kugira Mu Mutekano Wayo

Uganda: 13 Baguye Mu Mpanuka Bavuye Mu Bukwe

Ubutumwa Bwa IBUKA Bwamagana Iyicwa Rya Nyirangirinshuti

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Hari Kwigwa Uko Ibiganiro Bya EAC Byahuzwa N’Ibya SADC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Amajyaruguru: Abana 22,000 Bataye Ishuri

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Umukecuru Warokotse Jenoside Yishwe Atemwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?