Mu murwa mukuru wa Argentina witwa Buenos Aires niho Jorge Mario Bergoflio waje kuba Papa Francis yavukiye, hari Tariki 17, Ukuboza, 1936.
Akiri muto yarwaye ibihaha bituma hagira igice cy’ibihaha bye gikatwa, kivanwaho.
Yiga mu mashuri yisumbuye, nibwo yatangaje ko yumvise ijwi ry’Imana rimuhamagara ngo azayikorere.
Mu mwaka wa 1969 yabaye Padiri nyuma yo kwiga Tewolojiya iwabo muri Argentina ariko akomereza muri Espagne ibyo kwiha Imana.
Tariki 22, Mata, 1973 nibwo yatangiye kuba umwe mu bihaye Imana b’Abayezuwiti, atangira kuyobora Ihuriro ry’abakozi ba Yezu, Society of Jesus.
Uko yakuraga niko yarushagaho kugira ubumenyi mu bya Tewolojiya ndetse yaje no kwigisha muri Kaminuza yigisha Tewolojiya muri Kaminuza yizemo yigisha muri Facultades de Filosofía y Teología de San Miguel.
Mu mwaka wa 1998 yabaye Archbishop wa Buenos Aires ndetse mu mwaka wa 2001 Papa Yohani Pawulo II amugira Karidinali.
Ubwo uwari Papa Benedict XVI yeguraga ku nshingano zo kuba Papa nibwo Inteko y’Abakaridinari yatoye Bergoglio ngo abe Papa wa 266 wa Kiliziya Gatulika y’i Roma, hari Tariki 13, Werurwe, 2013.
Papa Francis yatabarutse kuri uyu wa Mbere wa Pasika azize uburwayi bwa bya bihaha yarwaye akiri muto, akaba yapfuye afite imyaka 88.
Undi Papa utari uwo mu Burayi waherukaga ku ntebe y’i Roma yabayeho mu myaka 1,200 ishize.
Ni nawe kandi wa Mbere wo mu Bayezuwiti wabaye Papa.
National Geographic ivuga ko Papa yari yarahisemo ubuzima bw’abakene ku buryo yahisemo kwibera ahantu hadasanzwe hagenewe ba Papa.
Niwe witekeraga ibiribwa by’umugoroba, kandi guhera mu mwaka wa 1990 yanzuye kutazongera kureba Televiziyo.
Yari afite abantu bamuha amakuru y’ibibera ku isi, akagira amasaha yo kuruhuka nyuma ya saa sita.
Papa Francis yakundaga abantu bose, agaharanira ko abantu bita ku bidukikije, akavuga ko n’ababana bahuje ibitsina bakwiye guhabwa umwanya mu nshingano za Kiliziya Gatulika, ingingo itavugwaho rumwe.
Kiliziya Gatulika ku isi yanzuye ko hatangira icyunamo cy’iminsi icyenda kubera urupfu rwe.