Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kabila Aracungira Hafi Uko Ibintu Byifashe Mbere Y’Amatora Ya Perezida
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Kabila Aracungira Hafi Uko Ibintu Byifashe Mbere Y’Amatora Ya Perezida

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 June 2023 4:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe hasigaye  igihe gito ngo amatora y’Umukuru w’igihugu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo abe, (ateganyijwe mu Ukuboza, 2023), uwahoze ayobora iki gihugu, Joseph Kabila aherutse gukoresha inama n’abayoboke ababwira ko ari maso.

Bisa n’aho uyu mugabo wigeze kuyobora DRC kugeza mu mwaka wa 2018, afite umugambi wo kongera kwiyamamaza n’ubwo atarerura ngo abivuge.

Aharutse guhuriza abayoboke b’ishyaka rya FCC  ahitwa Kingakati ababwira ko agifite ‘umutima ukunze Congo’.

Kabila yababwiye ko igihe kigeze ngo agaruke, asubize ibintu ku murongo.

Avuga ko igihugu cye kiri mu bibazo cyatewe n’imiyoborere idahwitse.

Ikibabaje, nk’uko umunyamakuru wa Afrikarabia wari muri kiriya kiganiro abivuga, cyane kuri Kabila ni uko iyi rwaserera ikiri mu gihugu mbere y’amezi make ngo kijye mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Icyakora Kabila avuga ko atazitabira ayo matora igihe cyose ibintu bizaba bitarashyirwa ku murongo kugira ngo abe mu mucyo no bwisanzure.

Afrikarabia ivuga ko iyo myumvire ayisangiye n’abandi banyapolitiki barimo Martin Fayulu na Moïse Katumbi.

Mu kiganiro yahaye abari baje kumwumva, yabahishuriye ko atarava mu ruhando rwa Politiki ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Arateganya kuzabwira abaturage ba DRC ijambo rirambuye ku buzima bwe bwa Politiki mu gihe kiri imbere.

Kuva yava ku butegetsi mu mwaka wa 2018, abahoze ari inkoramutima ze bahisemo kumuvaho bagana uruhande rwa Perezida Felix Tshisekedi.

Abo ni uwahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Evariste Boshab, uwari ushinzwe ubutabera Célestin Tunda, Léonard She Okitundu, Adolphe Lumanu, André-Alain Atundu na Lambert Mende wari umuvugizi wa Guverinoma ya Kabila.

TAGGED:AmatorafeaturedGuverinomaKabilaMendePolitiki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Na Pologne Mu Kubaka Ikigo Kigisha Ububanyi N’Amahanga
Next Article Kigali Pélé Stadium Yabuze Uyitaho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?