Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kabila Aracungira Hafi Uko Ibintu Byifashe Mbere Y’Amatora Ya Perezida
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Kabila Aracungira Hafi Uko Ibintu Byifashe Mbere Y’Amatora Ya Perezida

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 June 2023 4:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe hasigaye  igihe gito ngo amatora y’Umukuru w’igihugu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo abe, (ateganyijwe mu Ukuboza, 2023), uwahoze ayobora iki gihugu, Joseph Kabila aherutse gukoresha inama n’abayoboke ababwira ko ari maso.

Bisa n’aho uyu mugabo wigeze kuyobora DRC kugeza mu mwaka wa 2018, afite umugambi wo kongera kwiyamamaza n’ubwo atarerura ngo abivuge.

Aharutse guhuriza abayoboke b’ishyaka rya FCC  ahitwa Kingakati ababwira ko agifite ‘umutima ukunze Congo’.

Kabila yababwiye ko igihe kigeze ngo agaruke, asubize ibintu ku murongo.

Avuga ko igihugu cye kiri mu bibazo cyatewe n’imiyoborere idahwitse.

Ikibabaje, nk’uko umunyamakuru wa Afrikarabia wari muri kiriya kiganiro abivuga, cyane kuri Kabila ni uko iyi rwaserera ikiri mu gihugu mbere y’amezi make ngo kijye mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Icyakora Kabila avuga ko atazitabira ayo matora igihe cyose ibintu bizaba bitarashyirwa ku murongo kugira ngo abe mu mucyo no bwisanzure.

Afrikarabia ivuga ko iyo myumvire ayisangiye n’abandi banyapolitiki barimo Martin Fayulu na Moïse Katumbi.

Mu kiganiro yahaye abari baje kumwumva, yabahishuriye ko atarava mu ruhando rwa Politiki ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Arateganya kuzabwira abaturage ba DRC ijambo rirambuye ku buzima bwe bwa Politiki mu gihe kiri imbere.

Kuva yava ku butegetsi mu mwaka wa 2018, abahoze ari inkoramutima ze bahisemo kumuvaho bagana uruhande rwa Perezida Felix Tshisekedi.

Abo ni uwahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Evariste Boshab, uwari ushinzwe ubutabera Célestin Tunda, Léonard She Okitundu, Adolphe Lumanu, André-Alain Atundu na Lambert Mende wari umuvugizi wa Guverinoma ya Kabila.

TAGGED:AmatorafeaturedGuverinomaKabilaMendePolitiki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Na Pologne Mu Kubaka Ikigo Kigisha Ububanyi N’Amahanga
Next Article Kigali Pélé Stadium Yabuze Uyitaho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?