Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kabila Aragisha Inama Inararibonye Z’i Goma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Kabila Aragisha Inama Inararibonye Z’i Goma

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 May 2025 2:49 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Kabila aganira n'inararibonye(AFP - JOSPIN MWISHA)
SHARE

Guhera Tariki 25, Gicurasi, 2025 Joseph  Kabila akomeje guhura n’abavuga rikijyana barimo n’inararibonye z’i Goma. Kuri uyu wa Gatanu yaganiriye n’abasaza bakuru barimo n’abami bane.

Abo bami ni Mwami Bashali Mokoto uyobora ahitwa Bashali, icyegera akaba n’intumwa y’umwami Kakindi uyobora ahitwa Bwito muri Rutshuru, umwami Butsitsi Kahembe IV uyobora Bukumu n’umwami Kalinda uyobora Buhunde.

Mbere y’aho, hari ku wa Kane, yari yaganiriye n’abanyamadini bo muri Kivu ya Ruguru, bukeye bw’aho aganira n’abo basaza bubahwa cyane mu bice bayobora.

Ibiganiro agirana nabo bigamije ahanini kumva ibitekerezo byabo ku biri kubera mu gace batuyemo, ni ukuvuga muri Kivu ya Ruguru, akumva n’inama bamugira zatuma amenya uko yitwara.

Inararibonye 30 nizo yaganiriye nazo mu gihe cy’iminota 45, ibiganiro byitabiriwe n’abandi bantu bavuga rikijyana bo mu bice bigize iriya Ntara.

Umwami wa Bukumu witwa Butsitsi Kahembe IV yabwiye RFI ko ingingo batsinzeho zirimo umutekano, amajyambere n’uburyo ubuyobozi bushya bugenga iriya Ntara bwakorana neza n’abanyamadini n’abandi bakomeye bahafite ijambo.

Baganiriye kandi ku byakorwa ngo impunzi zitahuke, abantu basubire mu byabo ntacyo bikanga.

Abayobozi baganiriye na Joseph Kabila bamusabye ko yakora uko ashoboye mu bunararibonye bwe n’ijambo afite nk’umuntu wigeze kuyobora igihugu, agatuma hagaruka amahoro arambye.

Umwami Kahembe avuga ko icyo ari cyo basabye Kabila kandi bafite icyizere ko azabikora.

Muri iyi mpera y’Icyumweru, Joseph Kabila azahura n’abandi bavuga rikijyana barimo n’abahagarariye sosiyete sivile.

Kabila ari gukora ibi atayobowe ko i Kinshasa bamuhigisha uruhindu kuko baherutse no kwemeza ko akurwaho ubudahangarwa nka Senateri kugira ngo haboneke uburyo bwo kumukurikirana bikozwe n’inkiko za gisirikare.

Kinshasa imushinja kugambanira igihugu binyuze mu gushinga umutwe wa AFC waje kwihuza na M23 bigakora ikiswe AFC/M23.

TAGGED:AbamiAFC/M23featuredIbiganiroInararibonyeKabilaKinshasaKivu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nick Ngendahayo Yasohoye Indirimbo Ibanziriza Igitaramo
Next Article Rihanna Yapfushije Se
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Uganda: Umwe Mu Bakire Bakomeye Yiciwe Mu Biro Bye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?