Kabila Aravugwaho Guhunga DRC

Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 aravugwaho guhunga DRC nyuma y’uko habonetse ibihamya by’uko yaba afite uruhare rutaziguye mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Iby’uko yahunze byatangajwe n’Umunyamabanga mukuru w’ishyaka iri ku butegetsi muri DRC witwa UDPS witwa Augustin Kabuya.

Ngo yahunze iki gihugu mu buryo bw’ibanga.

Kabuya ati: “Aho mvugira aha, Joseph Kabila yahunze igihugu, ntakiri aha. Nta n’ikimenyetso cy’aho yaba aherereye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zirabona. Yagiye mu ibanga kuko ni we uri inyuma y’intambara yubuye mu Burasirazuba bw’igihugu. Ibyo njye nari nsanzwe mbizi”.

- Kwmamaza -

Ikinyamakuru kitwa 7sur7 kivuga ko ishyaka Alliance Fleuve Congo ry’abarwanya ubutegetsi bwa Kinshasa barimo na M23 ndetse na Corneille Nangaa cyari kizi ibyo guhunga kwa Joseph Kabila.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version