Joseph Kabila avuga ko Félix Antoine Tshisekedi uyobora DRC yirengagiza ibibazo bikomeye biri mu gihugu ngo abikemure, akemeza ko nibikomeza gutyo, bizatuma igihugu gisenyuka.
Kabila abivuze nyuma y’uko, mu minsi yatambutse, Tshisekedi yamushinje kuba umwe mu bafasha M23, umutwe wa gisirikare na Politiki uri kwigarurira ibice byinshi by’Uburasirazuba bwa DRC.
Uyu munyapolitiki yabwiye Sunday Times ko mu ntangiro za 2019, Afurika n’Isi yose byabonye bwa mbere mu mateka ya DRC( kera yitwaga Zaїre) ihererekanya mu mahoro ry’ubutegetsi hagati ya Perezida ucyuye igihe na Perezida mushya.
Yungamo ko ikibabaje ari uko amahoro yakurikiye iryo hererekanya-bubasha atateye kabiri.
Uko kudatera kabiri kwatumye igihugu kijya mu ntambara ikomeye kuko, nk’uko Kabila abyemeza, cyavuye ahabi kijya ahabi cyane.
Mu gutanga umuti w’ibyo byose, Kabila avuga ko ari ngombwa ko igisubizo cy’amakimbirane yateye intambara gishakirwa mu mizi kandi ahanini kikaba kigomba kubonekera mu biganiro.
Ati: “Niba ikibazo n’imizi yacyo bidakemuwe mu buryo bwa nyabwo, imbaraga zo kugikemura zizaba zarabaye impfabusa.”
Icyakora anenga Tshisekedi nabo bafatanyije ko batabona ibintu muri ubwo buryo.
Asanga ibyiza ari ukuganira na M23 n’indi mitwe kugira ngo igisubizo kibonetse kibe kigizwemo uruhare n’abo kireba bose.
Ati “…Ikibazo ntikirangirira ku bikorwa bikorwa bya M23 bisobanurwa nabi, bikagaragazwa nk’iby’umutwe urwanya ubutegetsi, ukorera mu kwaha kw’igihugu cy’amahanga nta kintu kizima urwanira, cyangwa se k’ukutumvikana hagati y’ibihugu by’ibituranyi, DRC n’u Rwanda.”
Mu nyandiko yahaye kiriya kinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo, Kabila yavuze ko ibibazo biri mu gihugu cye bihera mu mwaka wa 2021, kandi ari urusobe.
Asanga bishingiye ahanini ku mutekano muke watumye imibereho y’abaturage izamba, byose bikagira umuzi shingiro muri Politiki ya Kinshasa yita ko idahwitse.
Asanga impamvu nkuru ari uko n’amasezerano yari yarasinywe mu myaka yatambutse, agasinywa mu rwego rwo kugarura amahoro mu buryo burambye, atarigeze yubahirizwa n’ubutegetsi bwamusimbuye.
Ni amasezerano ashingiye ku biganiro byabereye muri Afurika y’Epfo ahitwa Sun City.
Niyo yashingiweho mu gukora Itegeko Nshinga rishya rya DRC ryo mu mwaka wa 2006.
Abagize uruhare muri yo ni benshi ariko ab’ingenzi ni Quett Masire wahoze ayobora Botswana na Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo.
Byatumye intambara yari imaze igihe ihosha, amahoro araboneka ku buryo mu gihugu habaye amatora inshuro eshatu zikurikiranya nta nkomyi, n’ihererekanya ry’ubutegetsi riba mu mahoro.
Mu bika bigize inyandiko ya Joseph Kabila, hari aho avuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwirengagije bimwe mu bikubiye muri ariya masezerano kugeza ubwo amatora yo mu mwaka wa 2023 yakozwe mu buryo bwa ‘nyirarureshwa’.
Yemeza ko yakozwe hirengagijwe amahame mpuzamahanga, abatavuga rumwe n’ubutegetsi baracecekeshwa kugira ngo Perezida wa Repubulika abe ari we wenyine ugira ijambo mu gihugu.
Ibyakurikiyeho kuri we ni agahomamunwa.
Uretse intambara imaze imyaka irenga ibiri ibica, amadeni igihugu gifite nayo ni menshi ugereranyije n’ayo cyari gifite mu mwaka wa 2010.
Ashingiye ku bwinshi bwayo, Joseph Kabila avuga ko bizagora DRC kuyikuramo.
Kabila yanenze SADC itarigiye ku mateka y’ibyabereye muri DRC mu myaka yatambutse.
Tariki 15, Ukuboza, 2023, SADC yohereje Ingabo zayo mu Burasirazuba bwa Congo, abenshi mu basirikare bayo bari abo muri Afurika y’Epfo, abandi bakaba abo muri Tanzania na Malawi.
Kuri Kabila biriya nta gisubizo byari butange, ahubwo byabaye gutakaza imbaraga n’ubushobozi mu gushyigikira ubuyobozi bw’igitugu, aho gufasha igihugu kwimakaza demokarasi, amahoro n’ituze.
Mu minsi ishize, Kabila yahuriye i Nairobi muri Kenya na bamwe mu bantu be ba hafi baganira uko ishyaka rye PPRD (Parti du peuple pour la réconstruction et la démocratie) ryasubira k’ubutegetsi.
Ubutegetsi bwa Tshisekedi bumushinja gukorana n’umutwe wa M23.