Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kabila Yambuwe Ubudahangarwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 May 2025 8:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Kabila yambuwe ubudahangarwa yahabwaga itegeko( Ifoto@France 24)
SHARE

Ubutabera bwa gisirikare bwo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwemerewe gutangira gukurikirana Joseph Kabila nyuma y’uko Inteko ishinga amategeko imwambuye ubudahangarwa yabwaga no kuba Senateri w’ubuzima bwose.

Yahawe icyo cyubahiro hashingiwe ku ngingo iteganywa n’amategeko y’uko uwigeza kuba Umukuru w’Igihugu akava neza ku butegetsi aba Senateri ubuzima bwe bwose, kandi afite ubudahangarwa.

Kuri uyu wa Kane rero nibwo Sena ya DRC yateranye ku busabe bw’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, isuzuma kandi yemeza ko Kabila yamburwa ubudahangarwa kugira ubushinjacyaha bwa gisirikare bubone uko bumukurikirana.

Umusenateri witwa Nefertiti Ngudianza uvugira Sena ya DRC niwe waraye usomye icyemezo cya bagenzi be cyo kwambura Kabila ubwo budahangwa nyuma y’uko byemejwe na Komite y’Abasenateri 40 yari iherutse gushyirwaho.

Abasenateri 96 nibo batoye muri rusange, batanu batora Oya naho batatu batora impfabusa.

Ikinyamakuru Africa News kivuga ko ari ubwa mbere mu mateka ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo uwahoze ari Umukuru w’igihugu yamburwa uburenganzira yagenerwaga n’amategeko kugira ngo akurikiranwe.

Kabila ashinjwa ibyaha birimo gushinga umutwe wa politiki na gisirikare wa AFC/M23, kugambanira igihugu no kugira uruhare mu byaha by’intambara.

TAGGED:DRCfeaturedItegekoKabilaSenaUbudahangarwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu
Next Article Frank Joe Mu Gahinda Ko Gupfusha Umugore We
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Kinshasa Irasaba AFC/M23 Gufungura Ikibuga Cy’Indege Cya Goma Byihuse

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

You Might Also Like

Mu mahanga

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?