Kabuga Félicien biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri azagezwa imbere y’inteko y’abacamanza baburanisha urubanza rwe, mu cyumba cy’Urwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, IRMCT, i La Haye mu Buholandi.
Ni icyemezo cyafashwe n’umucamanza Iain Bonomy ku wa 7 Gicurasi, 2021 ko ari bwo hazaba inama ntegurarubanza izwi nka ‘status conference’, saa 2h30’ z’amanywa.
Kabuga yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, aregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa 26 Ukwakira 2020 yoherejwe by’agateganyo muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye ku ishyami ry’ i La Haye, mu gihe hagikurikiranwa niba haboneka uburyo buboneye bwatuma azaburanishirizwa i Arusha muri Tanzania, bijyanye n’ubuzima bwe.
Yagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko ku wa 11 Ugushyingo 2020.
Bijyanye n’amategeko ya ruriya rwego, hari hemejwe ko inama ntegurarubanza izaba ku wa 3 Gashyantare 2021, imbere y’abacamanza baburanisha uru rubanza.
Yaje gusubikwa kubera amabwiriza ajyanye n’ingendo ndetse na Guma mu rugo byashyizweho n’u Buholandi, mu gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19.
Ayo mabwiriza yo guhagarika ingendo mpuzamahanga yarebaga ibihugu abacamanza babiri muri batatu bahawe ruriya rubanza, baturukamo.
Ubwo ibyo bihe bidasanzwe byongerwaga, ndetse harebwe ku miterere y’ubuzima bwa Kabuga, ku wa 9 Werurwe 2021 urukiko rwemeje ko iriya nama ishobora kuba mu buryo bw’inyandiko, buri wese akagaragaza impungenge yaba afite, ariko ibintu byamera neza hakazaba indi bari kumwe.
Itegeko rigena ko ‘status conference’ itumizwa mu minsi 120 uhereye igihe uregwa yagerejwe imbere y’urukiko bwa mbere na nyuma y’iminsi 120 uhereye ku nama iheruka.
Muri iyo nama niho habera ibiganiro hagati y’ababuranyi, hagasuzumwa imiterere y’urubanza no guha uregwa umwanya wo kugaragaza inzitizi yaba afite zirimo izishobora kuba zjyanye n’ubuzima bwo mu mutwe cyangwa umubiri.
Umucamanza Bonomy aheruka kwemeza ko bijyanye n’ingamba zihari, inama ntegurarubanza yaba kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kamena, mu cyumba cy’iburanisha i La Haye.
Hemejwe ko bijyanye n’ubuzima bwe, Kabuga ashobora kuyitabira cyangwa agakoresha uburyo bw’amashusho, cyangwa akiyambura uburenganzira bwo kuyitabira, aramutse ari byo ahisemo.
Kabuga w’imyaka 88 aregwa ibyaha bitandatu birimo icyaha cya Jenoside, icyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, icyaha cy’ubugambanyi mu gukora Jenoside n’ibyaha bitatu byibasiye inyokomuntu.