Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kabuga Félicien Agiye Gusubira Imbere y’Abacamanza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Kabuga Félicien Agiye Gusubira Imbere y’Abacamanza

admin
Last updated: 14 January 2022 10:09 am
admin
Share
Kabuga
SHARE

Kabuga Félicien uregwa ibyaha bya Jenoside agiye gusubira imbere y’abacamanza b’Urwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, IRMCT, mu gikorwa gitegura urubanza rwe mbere y’uko rutangira kuburanishwa mu mizi.

Ni icyemezo cyafashwe n’umucamanza wahawe inshingano zo gukurikirana imirimo mbanzirizarubanza, Ian Bonomy, ku wa 11 Mutarama 2022, ko Kabuga azasubira imbere y’inteko y’abacamanza ku wa Kane tariki 3 Gashyantare 2022.

Bizaba ari saa 14:30 ku isaha y’i La Haye mu Buholandi, ni ukuvuga saa 15:30 ku isaha y’i Kigali.

Uyu mugabo ufatwa nk’umwe mu baterankunga bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020.

Ku wa 26 Ukwakira 2020 Kabuga yoherejwe by’agateganyo muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye ku ishami ry’ i La Haye mu Buholandi, mu gihe hagikorwa isesengura ku buzima bwe harebwa niba yazaburanishirizwa i Arusha muri Tanzania.

Yagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko ku wa 11 Ugushyingo 2020.

Bijyanye n‘icyorezo cya COVID-19 n’imiterere y’ubuzima bwa Kabuga w’imyaka 88, ku wa 9 Werurwe 2021 urukiko rwemeje ko inama ntegurarubanza izwi nka ‘status conference’ ishobora kuba mu buryo bw’inyandiko, buri wese akagaragaza impungenge yaba afite kuri dosiye, ibintu byamera neza inama zikazaba imbonankubone.

Ni igikorwa cyasojwe ku wa 6 Mata 2021, inama z’imbonankubone ziba ku wa 1 Kamena 2021 no ku wa 6 Ukwakira 2021.

Muri iyo nama niho habera ibiganiro hagati y’ababuranyi, hagasuzumwa imiterere y’urubanza no guha uregwa umwanya wo kugaragaza inzitizi yaba afite zirimo izishobora kuba zjyanye n’ubuzima bwo mu mutwe cyangwa umubiri.

Itegeko rigena ko ‘status conference’ itumizwa mu minsi 120 uhereye igihe uregwa yagerejwe imbere y’urukiko bwa mbere na nyuma y’iminsi 120 uhereye ku nama iheruka.

Umucamanza yavuze ko ku wa 3 Gashyantare Kabuga ashobora guhitamo kwitabira iyi nama mu buryo b’ikoranabuhanga cyangwa akiyambura uburenganzira bwo kuyitabira, aramutse abihisemo.

Aregwa ibyaha bitandatu birimo icyaha cya Jenoside, icyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, icyaha cy’ubugambanyi mu gukora Jenoside n’ibyaha bitatu byibasiye inyokomuntu.

TAGGED:featuredIRMCTJenosideKabugaLa Haye
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abarwanyi Ba ADF Bishe Abantu 10 Barimo Abasirikare Batatu Ba DRC
Next Article Minisitiri W’Intebe W’ U Bwongereza Ari Ku Gitutu Cyinshi Ngo YEGURE
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?