Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kabuga Félicien Agiye Gusubira Imbere y’Urukiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Kabuga Félicien Agiye Gusubira Imbere y’Urukiko

admin
Last updated: 01 October 2021 8:03 am
admin
Share
Kabuga
SHARE

Kabuga Félicien ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akomeje inzira mbanzirizarubanza, aho ku wa 6 Ukwakira ategerejwe mu cyumba cy’urukiko hasuzumwa ibijyanye n’urubanza rwe mbere y’uko rutangira kuburanishwa.

Kabuga w’imyaka 88 yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, ajya gufungirwa muri gereza z’Umuryango w’Abibumbuye mu Buholandi.

Byakozwe kugira ngo habanze gusuzumwa birambuye ibijyanye n’ubuzima bwe, harebwa niba, cyangwa uburyo bukwiye bwatuma afungirwa i Arusha muri Tanzania akaba ari naho aburanishirizwa nk’uko byateganyijwe mu nyandiko zisaba ifatwa rye.

Kugeza ubu urubanza rwe ruracyari mu mirimo y’ibanze, aho ababuranyi bakomeje guhura basuzuma aho imyiteguro y’urubanza igeze n’inzitizi zaba zihari, ikizwi mu Cyongereza nka ‘Status conference’.

Kabuga yagejejwe bwa mbere mu rukiko ku wa 11 Ugushyingo 2020 amenyehwa ibyo aregwa; inama ku rubanza rwe zigenda zikorwa mu buryo bw’inyandiko zahererekanywaga guhera ku wa 9 Werurwe kugeza ku wa 6 Mata 2021.

Indi nama yabereye imbere y’abacamanza ku wa 1 Kamena 2021.

Ni mu gihe itegeko rigena imiburanishirize y’Imanza z’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rurimo kuburanisha ruriya rubanza (IRMCT) riteganya ko inama nsuzumarubanza iterana mu minsi 120 uhereye igihe iheruka yabereye.

Muri icyo gihe “itegura ibiganiro hagati y’ababuranyi, igasuzuma uko urubanza rumeze, ikanemerera uregwa kuba yagaragaza inzitizi afite zaba izijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe cyangwa ubushobozi bw’umubiri.”

Mu bihe bitandukanye Kabuga yagiye asaba gufungurwa kubera izabukuru n’uburwayi, ariko icyo cyemezo nticyafatwa kubera ko isuzuma ku buzima bwe ritararangira ngo hatangwe raporo icukumbuye.

Impande zombi ziheruka kwemeranya ko zizahura imbonankubone mu rukiko ku wa Gatatu tariki 6 Ukwakira 2021 i The Hague mu Buholandi, saa 14h30’ ku isaha yaho ari nayo y’i Kigali.

Gusa itegeko ryemera ko Kabuga mu bushake bwe, aho kwitabira iriya nama imbonankubone ashobora guhitamo kubikora mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho, cyangwa akiyambura ubwo burenganzira.

 

TAGGED:featuredIRMCTJenosideKabuga FelicienU BuholandiUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Pariki Ya Gishwati – Mukura Yongeye Gusubiranywa, Inahabwa Ubuhumekero
Next Article Abitwazaga Imihoro N’Imbwa Bakambura Abaturage Muri Kamonyi Bafashwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?