Kabuga Félicien Agiye Gusubira Imbere y’Urukiko

Kabuga

Kabuga Félicien ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akomeje inzira mbanzirizarubanza, aho ku wa 6 Ukwakira ategerejwe mu cyumba cy’urukiko hasuzumwa ibijyanye n’urubanza rwe mbere y’uko rutangira kuburanishwa.

Kabuga w’imyaka 88 yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, ajya gufungirwa muri gereza z’Umuryango w’Abibumbuye mu Buholandi.

Byakozwe kugira ngo habanze gusuzumwa birambuye ibijyanye n’ubuzima bwe, harebwa niba, cyangwa uburyo bukwiye bwatuma afungirwa i Arusha muri Tanzania akaba ari naho aburanishirizwa nk’uko byateganyijwe mu nyandiko zisaba ifatwa rye.

Kugeza ubu urubanza rwe ruracyari mu mirimo y’ibanze, aho ababuranyi bakomeje guhura basuzuma aho imyiteguro y’urubanza igeze n’inzitizi zaba zihari, ikizwi mu Cyongereza nka ‘Status conference’.

- Advertisement -

Kabuga yagejejwe bwa mbere mu rukiko ku wa 11 Ugushyingo 2020 amenyehwa ibyo aregwa; inama ku rubanza rwe zigenda zikorwa mu buryo bw’inyandiko zahererekanywaga guhera ku wa 9 Werurwe kugeza ku wa 6 Mata 2021.

Indi nama yabereye imbere y’abacamanza ku wa 1 Kamena 2021.

Ni mu gihe itegeko rigena imiburanishirize y’Imanza z’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rurimo kuburanisha ruriya rubanza (IRMCT) riteganya ko inama nsuzumarubanza iterana mu minsi 120 uhereye igihe iheruka yabereye.

Muri icyo gihe “itegura ibiganiro hagati y’ababuranyi, igasuzuma uko urubanza rumeze, ikanemerera uregwa kuba yagaragaza inzitizi afite zaba izijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe cyangwa ubushobozi bw’umubiri.”

Mu bihe bitandukanye Kabuga yagiye asaba gufungurwa kubera izabukuru n’uburwayi, ariko icyo cyemezo nticyafatwa kubera ko isuzuma ku buzima bwe ritararangira ngo hatangwe raporo icukumbuye.

Impande zombi ziheruka kwemeranya ko zizahura imbonankubone mu rukiko ku wa Gatatu tariki 6 Ukwakira 2021 i The Hague mu Buholandi, saa 14h30’ ku isaha yaho ari nayo y’i Kigali.

Gusa itegeko ryemera ko Kabuga mu bushake bwe, aho kwitabira iriya nama imbonankubone ashobora guhitamo kubikora mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho, cyangwa akiyambura ubwo burenganzira.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version