Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Arataha Stade Amahoro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Kagame Arataha Stade Amahoro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 July 2024 12:47 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri Stade Amahoro i Remera hari abashinzwe umutekano benshi n’abandi bashinzwe kureba uko ibintu byifashe mu rwego rwo kurindira umutekano abari baze mu gikorwa cyo kuyitaha kiri bukorwe na Kagame Paul.

Muri iki gihe Kagame ari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, kuri iki Cyumweru akaba yari ari mu Karere ka Karongi ahitwa Mbonwa.

Amahoro Stadium, nk’uko yitwa muri iki gihe, yatangiye kuvugururwa muri Kanama, umwaka wa 2022, ikaba yari imaze imyaka ibiri iri gusanwa.

Ubwa mbere iyi stade yatangiye kubakwa muri Werurwe, 1984, yuzura mu mwaka wa 1989 ku giciro cya miliyoni $21.

Ikigo cy’Abashinwa kitwa China Civil Engineering Construction Corporation nicyo cyayubatse muri icyo gihe.

Yahawe igihe kingana n’imyaka 50 yo gukoreshwa mbere y’uko isanwa.

Hari umuturage wahoze mu bayitashye( aherutse gutabaruka) wigeze kubwira Taarifa Rwanda ko kuba Leta y’u Rwanda yaravuguruye iyi stade ari ikintu cyiza kuko yaburaga hafi imyaka 10 ngo icyure igihe.

Ikigo cyo muri Turikiya kitwa SUMMA nicyo cyatsindiye isoko ryo kuvugurura iyi stade ku giciro cya miliyoni $165.

CAF ivuga ko Amahoro Stadium iri muri Stades nziza ziri muri Afurika.

Mbere y’uko ivugururwa yari ifite ubushobozi bwo gukwakira abantu 35,000 ariko muri iki gihe yaraguwe ihabwa ubwo kwakira abantu 45,000 ni ukuvuga indi myanya 10,000 y’inyongera.

Uretse imyaka ihagije iyi stade yahawe, ku rundi ruhande ifite n’ikoranabuhanga muri byinshi biyigize kandi ikagira n’izindi nyubako hasi zakoreshwa muri byinshi bitandukanye.

TAGGED:AbashinwaAmahorofeaturedKagameStade
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Karongi: Kagame Yijeje Abaturage Ko FPR Igiye Kwihutisha Umuhanda Ubahuza Na Muhanga
Next Article Umukozi Wo Mu Rugo Aravugwaho Kwiba Umwana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ish Kevin Yinjiye Mu Bufatanye N’Ikigo Gikomeye Gicuruza Umuziki Ku Isi

CNDD-FDD Ishima Ibyo Yagejeje Ku Gihugu, Abayirwanya Bakayinyomoza

Afghanistan: Umutingito Wishe Abantu 600

BK Ikora Ite Ngo Yunguke?

DRC: Abantu 16 Bashimuswe Na CODECO

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Kwihaza Mu Biribwa Muri Afurika Biracyari Kure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?