Perezida Paul Kagame yageze mu Misiri mu ruzinduko rw’akazi. Ahageze aturutse muri Azerbaijan aho yari amaze iminsi itatu.
Nta makuru arambuye aratangazwa ku mpamvu z’uruzinduko rwe mu Misiri ariko icyizwi ni uko Misiri ari inshuti y’u Rwanda ndetse iherutse no kurwoherereza Ambasaderi Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin.
Misiri ikorana n’ Rwanda muri byinshi birimo ubuvuzi, ubucuruzi, ibikorwaremezo mu buhinzi n’ahandi.
Ubwo yageraga i Cairo, Perezida Kagame yakiririwe mu ngoro y’Umukuru w’igihugu yitwa Al-Ittihadiya Palace.
Biteganyijwe ko umwiherero we na mugenzi we Al Sissi nurangiza, bari buganire n’itangazamakuru.
Ambasade ya Misiri mu Rwanda iba ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, ikaba ituranye n’iy’Uburundi.