Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar mu nama ya kabiri yiga ku iterambere ry’abaturage izitabirwa n’abandi bayobozi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma.
Inama nk’iyo yaherukaga mu myaka 30 ishize naho izaba kuri iyi nshuro ikazarangira kuri uyu wa Kabiri Tariki 04 ikazarangira Tariki 06, Ugushyingo, 2025.
Yateguwe n’umuryango w’Abibumbye na Qatar.
Abayitabye bazaganirira no ku mibereho myiza y’abatuye isi hashingiwe ku ntego z’iterambere rirambye ry’abatuye isi.
Inama nk’iyo iheruka mu myaka 30 ishize yabereye i Copenhagen muri Denmark hari mu mwaka wa 1995.
Urwego rw’itangazamakuru rwa Qatar rwiywa Qatar News Agency rwanditse ko Perezida Paul Kagame yakiriwe n’ushinzwe kwita ku bakomeye basura iki gihugu bita Protocol Department muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga witwa Ibrahim bin Yousif Fakhro.
Hari kandi na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu witwa Igor Marara Kayinamura


