Perezida Paul Kagame uri i Conakry muri Guinea ari bwitabire Inama yiga ku ikoranabuhanga muri Afurika yitwa Transform Africa Summit.
Iyi nama itegurwa n’umuryango Transform Africa Alliance ikaba ikaba iza kugaruka ku byakorwa ngo ubwenge buhangano bufashe mu mikorere ihamye ya za Guverinoma, kwimakaza gukorera mu mucyo no gukorana n’abaturage mu gushyirwa mu bikorwa Politiki za Leta n’ibindi.
Baziga no ku kamaro k’abahanga udushya, uruhare rw’ibigo bigitangira na za Kaminuza mu guhanga ibisubizo birembye Afurika ikeneye ngo itere imbere.
Hagati aho kandi, hari ikiganiro kiri buhatangirwe ndetse kiri bugirwemo uruhare na Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula kivuga ku ishyirwaho rya Politiki y’ikoranabuhanga idaheza kandi iteza imbere, by’umwihariko, abagore.
Ubwo kuri uyu wa kabiri yageraga muri Conakry, Perezida Kagame yifatanyije na mugenzi we Mamadi Doumbouya mu gutangiza ku mugaragaro umushinga wo gucukura amabuye y’agaciro.
Perezida wa Gabon Oligui Nguema nawe yari ahari ubwo uyu mushinga watangiraga.
Buri mwaka uyu mushinga uzajya utanga toni Miliyoni 125 z’amabuye y’agaciro.


