Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Asaba Ko Abagore Bakomeza Gukora Ku Ifaranga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Kagame Asaba Ko Abagore Bakomeza Gukora Ku Ifaranga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 February 2025 12:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Kagame ubwo yari arangije kugeza ijambo ku bitabiriye iyi nama.
SHARE

Mu ijambo yavuze nk’Umushyitsi mukuru mu Nama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga mu by’imari, Inclusive FinTech Forum, Perezida Paul Kagame yasabye ko Leta zikwiye gukorana n’abikorera kugira ngo abagore barusheho kugera kuri serivisi z’imari.

Kagame avuga ko hakiri ikibazo cy’uko abagore bo mu mirimo iciriritse( bita informal sector) badahabwa umwanya uhagije muri serivisi z’imari nyirizina cyangwa ku ikoranabuhanga muri byo.

Avuga ko ahanini biterwa n’imiterere y’uru rwego muri rusange.

Kugira ngo bikemuke, Perezida Kagame avuga ko imikoranire ya za Leta n’abikorera mu gushyiraho uburyo buha buri wese amahirwe yo gukora ku ifaranga, ari ngombwa.

Umukuru w’igihugu avuga ko u Rwanda rwateye intambwe mu kuzamura ikoranabuhanga mu by’imari binyuze, urugero, muri Mobile Money.

Avuga ko uru rwego rufatiye runini ubukungu bw’u Rwanda, akungamo ko kugira ngo ruzagirire benshi akamaro muri Afurika, urubyiruko rukwiye kubigiramo uruhare runini.

Kuri we,  iterambere ry’uru rwego rigaragarira mu rugero rwo gukoresha Mobile Money , akemeza ko mu myaka wa 2028 bizaba biri ku rundi rwego rwiza kurushaho.

Kagame asanga kugira ngo ibyo bikorwe neza, ari ngombwa ko habaho kurinda ko amafaranga yibwa n’abagizi ba nabi, akavuga ko kugira ngo ibyo bikunde,  hagomba no gukoreshwa ubwenge buhangano…byose bigakorwa ku bufatanye bw’abo bireba bose.

Ni inama ya kabiri ihuza abahanga mu by’imari no mu by’ikoranabuhanga mu by’imari, abo mu ikoranabuhanga risanzwe, abarimu ba Kaminuza, abanyamakuru n’abandi bo mu ngeri nyinshi.

U Rwanda rukorana na Singapore muri byinshi birimo no mu guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga mu by’imari bita Fintech mu magambo ahinnye y’Icyongereza.

Singapore iri mu bihugu byihagazeho muri uru rwego ku buryo amafaranga yayo menshi akoreshwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

U Rwanda narwo rwashyize imbaraga muri uru rwego ku buryo muri iki gihe ruri kubaka ikigo mpuzamahanga  cy’imari kitwa Kigali International Financial Center kiri kubakwa mu marembo ya Minisiteri y’imari n’igenamigambi.

TAGGED:featuredIgenamigambiIkoranabuhangaImariInamaKagameKigali
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburayi Mu Mushinga Wo Guha Ukraine Imitungo Y’Uburusiya
Next Article ‘Icyo Kagame Yatwifuzagaho Ni Ugutanga Serivisi Nziza-Umuyobozi Wa Operation Smile
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Hari Icyo Abana Basaba Abayobozi Bakuru B’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?