Mu ijambo yavuze nk’Umushyitsi mukuru mu Nama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga mu by’imari, Inclusive FinTech Forum, Perezida Paul Kagame yasabye ko Leta zikwiye gukorana n’abikorera kugira ngo abagore barusheho kugera kuri serivisi z’imari.
Kagame avuga ko hakiri ikibazo cy’uko abagore bo mu mirimo iciriritse( bita informal sector) badahabwa umwanya uhagije muri serivisi z’imari nyirizina cyangwa ku ikoranabuhanga muri byo.
Avuga ko ahanini biterwa n’imiterere y’uru rwego muri rusange.
Kugira ngo bikemuke, Perezida Kagame avuga ko imikoranire ya za Leta n’abikorera mu gushyiraho uburyo buha buri wese amahirwe yo gukora ku ifaranga, ari ngombwa.
Umukuru w’igihugu avuga ko u Rwanda rwateye intambwe mu kuzamura ikoranabuhanga mu by’imari binyuze, urugero, muri Mobile Money.
Avuga ko uru rwego rufatiye runini ubukungu bw’u Rwanda, akungamo ko kugira ngo ruzagirire benshi akamaro muri Afurika, urubyiruko rukwiye kubigiramo uruhare runini.
Kuri we, iterambere ry’uru rwego rigaragarira mu rugero rwo gukoresha Mobile Money , akemeza ko mu myaka wa 2028 bizaba biri ku rundi rwego rwiza kurushaho.
Kagame asanga kugira ngo ibyo bikorwe neza, ari ngombwa ko habaho kurinda ko amafaranga yibwa n’abagizi ba nabi, akavuga ko kugira ngo ibyo bikunde, hagomba no gukoreshwa ubwenge buhangano…byose bigakorwa ku bufatanye bw’abo bireba bose.
Ni inama ya kabiri ihuza abahanga mu by’imari no mu by’ikoranabuhanga mu by’imari, abo mu ikoranabuhanga risanzwe, abarimu ba Kaminuza, abanyamakuru n’abandi bo mu ngeri nyinshi.
U Rwanda rukorana na Singapore muri byinshi birimo no mu guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga mu by’imari bita Fintech mu magambo ahinnye y’Icyongereza.
Singapore iri mu bihugu byihagazeho muri uru rwego ku buryo amafaranga yayo menshi akoreshwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
U Rwanda narwo rwashyize imbaraga muri uru rwego ku buryo muri iki gihe ruri kubaka ikigo mpuzamahanga cy’imari kitwa Kigali International Financial Center kiri kubakwa mu marembo ya Minisiteri y’imari n’igenamigambi.