Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Asanga Perezida Wa Turikiya Yaba Umuhuza Mu Kibazo Cya DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Kagame Asanga Perezida Wa Turikiya Yaba Umuhuza Mu Kibazo Cya DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 January 2025 9:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame avuga ko nk’uko mugenzi we wa Turikiya Recep Tayyip Erdoğan yagize uruhare mu gutuma Somalia ibana neza na Ethiopia, binashoboka cyane ko yagira uruhare mu gukemura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Yavuze ko ashimira uruhare rwa Erdoğan mu gukemura amakimbirane yari amaze igihe runaka hagati ya Mogadishu na Addis Ababa.

Kagame yagize ati: “Ndagushimira uruhare rwawe mu buhuza mu makimbirane atandukanye, by’umwihariko ubushize washyize imbaraga mu guhuza Somalia na Ethiopia. Biriya twarabyishimiye. Ntawamenya wabona mugize  uruhare mu gufasha mu gukemura ibibazo biri mu Karere, by’umwihariko ikibazo kiri muri  Repubulika ya Demukarasi ya Congo”.

Erdoğan yemeye ko igihe cyose yasabwa kubigira mo uruhare yiteguye kubikora.

Perezida Kagame yaraye arangije uruzinduko yari arimo muri Turikiya, akaba yarakiriwe mu cyubahiro cy’Umukuru w’igihugu.

Mu ruzinduko rwe,  Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we mu muhezo, nyuma hasinywa amasezerano atandukanye ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare, ikoranabuhanga rigezweho, itumanaho, imikoranire hagati ya televiziyo z’ibihugu byombi n’ubugenzuzi mu by’indege  za gisivile by’umwihariko burimo kugenzura impanuka no gukora iperereza ku bibazo bikomeye.

Yasuye kandi imva ya Perezida wa mbere wa Turukiya Mustafa Kemal Ataturk ufatwa nk’umuntu washinze iki gihugu gishya.

Uwari usanzwe ari umuhuza hagati ya Kigali na Kinshasa ni Perezida wa Angola João Lourenço wa Angola wagenwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Icyakora bisa naho byamugoye kuko kugeza n’ubu intambara igikomeje.

TAGGED:DRCfeaturedIntambaraKagameRwandaTurikiya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article I Goma Batangiye Guhungira Mu Rwanda
Next Article Kenya: Yafatanywe Ibice By’Umubiri W’Umugore We Mu Gikapu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?