Perezida Paul Kagame avuga ko nk’uko mugenzi we wa Turikiya Recep Tayyip Erdoğan yagize uruhare mu gutuma Somalia ibana neza na Ethiopia, binashoboka cyane ko yagira uruhare mu gukemura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Yavuze ko ashimira uruhare rwa Erdoğan mu gukemura amakimbirane yari amaze igihe runaka hagati ya Mogadishu na Addis Ababa.
Kagame yagize ati: “Ndagushimira uruhare rwawe mu buhuza mu makimbirane atandukanye, by’umwihariko ubushize washyize imbaraga mu guhuza Somalia na Ethiopia. Biriya twarabyishimiye. Ntawamenya wabona mugize uruhare mu gufasha mu gukemura ibibazo biri mu Karere, by’umwihariko ikibazo kiri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo”.
Erdoğan yemeye ko igihe cyose yasabwa kubigira mo uruhare yiteguye kubikora.
Perezida Kagame yaraye arangije uruzinduko yari arimo muri Turikiya, akaba yarakiriwe mu cyubahiro cy’Umukuru w’igihugu.
Mu ruzinduko rwe, Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we mu muhezo, nyuma hasinywa amasezerano atandukanye ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare, ikoranabuhanga rigezweho, itumanaho, imikoranire hagati ya televiziyo z’ibihugu byombi n’ubugenzuzi mu by’indege za gisivile by’umwihariko burimo kugenzura impanuka no gukora iperereza ku bibazo bikomeye.
Yasuye kandi imva ya Perezida wa mbere wa Turukiya Mustafa Kemal Ataturk ufatwa nk’umuntu washinze iki gihugu gishya.
Uwari usanzwe ari umuhuza hagati ya Kigali na Kinshasa ni Perezida wa Angola João Lourenço wa Angola wagenwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Icyakora bisa naho byamugoye kuko kugeza n’ubu intambara igikomeje.