Kagame Avuga Ko Guhagarika Inkunga Ya USAID Nibigira Ingaruka Ku Rwanda Bizarusigira Isomo

Perezida Kagame avuga ko yemeranya ku ngingo nyinshi na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump uherutse guhagarika inkunga ya USAID yagenerwaga amahanga.

Ibi aherutse kubitangariza umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, wari umubajije niba guhagarika inkunga bitazagira ingaruka ku Rwanda.

Kagame yabwiye Madowo ko guhagarika inkunga nibigira ingaruka ku Rwanda bizarusigira amasomo.

Yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiriye gutangira kwiga uburyo byabaho bidategereje abayisindayiza.

- Kwmamaza -

Ati “Mu buryo budasanzwe Perezida Trump akoresha yita ku bintu, nemeranya nawe kuri byinshi”.

Igisubizo cye cyatunguye Madowo amubaza niba guhagarika iriya nkunga bidashobora kuzahungabanya imishinga Amerika itera inkunga binyuze muri USAID.

Kagame yamubwiye ati: “Ntekereza ko nyuma yo kugirwaho ingaruka n’ibyo byemezo, bishobora kudufasha kwiga amasomo atandukanye. Tugakora ibyo tudakora kandi twakagombye kuba tubikora. Mu by’ukuri iki kintu cy’inkunga ntabwo nigeze nemeranya na cyo nubwo zatugiriye akamaro”.

Kenshi Perezida Kagame yavuze ko Afurika igomba kwiyubakira ubushobozi ikabyaza umusaruro ibyo ifite aho guhora itegereje ak’imuhana.

Mu nama nyinshi yatanzemo ibiganiro n’aho yaganirije abanyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko abatuye Afurika bifitemo byose byatuma batera imbere.

Mu mwaka w’ingengo y’imari watangiye mu Ukwakira 2023, ukarangira muri Nzeri 2024, Amerika yahaye u Rwanda inkunga ingana na $126.457.175.

Amenshi muri yo yakoreshejwe mu rwego rw’ubuzima kuko rwashyizwemo arenga gato miliyoni $ 58, iterambere ry’ubukungu hajyamo arenga miliyoni $ 18, mu gihe mu bijyanye no gushyigikira gahunda zitandukanye z’igihugu hatanzwemo miliyoni $17.

Perezida Kagame yavuze kenshi ko Afurika izatezwa imbere n’urubyiruko kuko ari rwo rugize umubare munini w’abayituye.

U Rwanda kandi rusanganywe gahunda zo kwiyubakira ubushobozi mu bukungu binyuze mu kuzigama no gukoresha neza inkunga ruhabwa n’amahanga.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa ubwo yagezaga ku Badepite ishingiro ry’umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye ya 2024/2025, ku wa 5 Gashyantare 2025, yavuze ko nta mafaranga ya USAID yanyuzwaga mu ngengo y’imari ya Leta y’u Rwanda.

Yamenyesheje Abadepite ko guhagarika iriya nkunga bitazahungabanya ibikorwa Leta yateganyije.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version