Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Muri Mauritania YAGANIRIYE Na Mugenzi We Mohamed Ould Ghazouani
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Muri Mauritania YAGANIRIYE Na Mugenzi We Mohamed Ould Ghazouani

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 February 2022 6:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu masaha y’umugoroba ku isaha y’i Kigali nibwo Perezida Paul Kagame yageze i Nouakchott muri Mauritania mu ruzinduko ari buganiriremo na mugenzi we Ould Ghazouani uyobora Mauritania.

Nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy’indege, Perezida Kagame yakomereje ku Biro bikuru by’Umukuru wa Mauritania yakirwa na mugenzi we.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane taliki 24, Gashyantare, 2022 Abakuru b’ibihugu byombi bari buhagararire igikorwa cyo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Mauritania.

Yakiriwe na mugenzi we mu Biro bye

Ni amasezerano mu bufatanye mu by’umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu zindi nzego ibihugu byombi bifitemo inyungu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yagiye muri iki gihugu gikora ku  Nyanja avuye gusura Senegal aho yifatanyije na bagenzi  Macky Sall wa Senegal na Recip Erdogan wa Turikiya ubwo bafunguraga Stade ngari cyane yitiriwe Abdoulaye Wade yuzuye muri Senegal.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu  Stéphanie Nyombayire yabwiye RBA ko kubaka Stade nk’iyuzuye muri Senegal ndetse n’indi u Rwanda rugiye kubaka ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 40 000 ari ikimenyetso cy’iterambere rya siporo muri Afurika.

Tugarutse ku rugendo rwa Paul Kagame muri Mauritania ni ngombwa kumenya ko ari ubwa mbere asuye kiriya gihugu nk’Umukuru w’igihugu usuye mugenzi we bakagirana ibiganiro bireba ibihugu byabo gusa.

Gusa sibwo bwa mbere Perezida Kagame ageze muri kiriya gihugu kuko yigeze kujyayo akiri Perezida w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Jeune Afrique yatangaje bwa mbere iby’uruzindiko rwa Perezida Kagame muri Mauritania kuri uyu wa Gatatu yanditse ko bimwe mubyo Abakuru b’ibihugu byombi bari buganire ho ari  ibibazo biri mu Karere ka Sahel Mauritania iherereyemo.

- Advertisement -

Ikindi bari buganireho ni ibibazo biri muri Mali.

Perezida Kagame nanone yigeze  guhura na Mohamed Ould Ghazouani  ubwo bari bitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye muri Nzeri, 2019, icyo gihe hakaba hari hashize igihe gito Mohamed Ould Ghazouani agiye ku butegetsi asimbuye Mohamed Ould Abdelaziz.

Uyu yabuvuyeho muri Nyakanga uwo mwaka.

Muri Gicurasi, 2021 nabwo bahuriye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, byitwa Élysée, icyo gihe bakaba bari bakiriwe ku meza na Perezida Emmanuel Macron.

Mauritania: Igihugu gituranye n’Inyanja N’Ubutayu…

Mauritania ni igihugu cya 11 mu bunini muri Afurika ariko igice kinini cyacyo kigizwe n’ubutayu

Iki gihugu giherereye mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’Afurika.

Gituranye na Mali, Algeria na Sahara y’i Burengerazuba. Ni igihugu cya 11 mu bunini mu bigize Afurika kandi 90% byacyo ni Ubutayu bwa Sahara.

Gituwe n’abaturage Miliyoni 4.4 biganje mu mijyi cyane cyane mu Murwa mukuru Nouakchott.

Abatuye iki gihugu biganjemo abo mu bwoko bw’aba Berber, ariko ubwoko bw’aba baturage buba no muri Maroc na Algeria.

Abafaransa nibo bagikoronije ariko kiza kubona ubwigenge mu mwaka wa 1960.

Politiki yacyo yakunze kurangwa n’ibibazo bitandukanye byanateraga za coup d’états zitandukanye iheruka ikaba yarabaye mu mwaka wa 2008.

Ikindi ni uko iki gihugu gikize ku butunzi kamere ariko kubera ibibazo bya politiki kikaba kidatera imbere

TAGGED:featuredKagameMaliMauritaniaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Papa Francis Afite Intimba Ku Mutima…
Next Article INTAMBARA YERUYE Yatangijwe Kuri Ukraine
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?