Mzee Tito Rutaremera yaraye yizihije isabukuru y’imyaka 80 amaze avutse, ibi birori bikaba byitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Amateka y’ubuzima bw’inararibonye Tito Rutaremara:
Tito Rutaremara yavutse mu mwaka wa 1944, avukira muri Kiziguro muri Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba.
Imyaka itanu y’amashuri abanza yayigiye i Kiziguro h’aho umwaka wa Gatandatu awigira mu Ruhengeri muri Nemba.
Nyuma yize imyaka ibiri mu Isemiranari ku Rwesero ndetse yiga umwaka umwe n’igice muri St Andre, ari bwo we n’umuryango we bahitaga bahunga bajya muri Uganda.
Ageze muri Uganda n’umuryango we, yaje gushaka ishuri ndetse araribona, yiga mu ishuri rikuru mu bijyanye no kwigisha ndetse ahakura Bourse yo kujya kwiga mu Bufaransa ahakura Licence, Maîtrise na Doctorat.
Hon.Tito Rutaremara yakoze imirimo myinshi. Niwe wari umuyobozi w’akanama kashyizeho FPR-Inkotanyi mu mwaka wa 1987, yabaye mu ishyaka NRM riyoboye Uganda ubwo ryafataga ubutegetsi Museveni akajya ku buyobozi mu mwaka wa 1986.
Nk’umwe mu mpuguke n’inararibonye u Rwanda rufite, mu 2019 yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, asimbuye Dr. Iyamuremye Augustin wari wagizwe Umusenateri akanatorerwa kuba Perezida wa Sena.
Tito Rutaremara kandi yabaye Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi (1987-1989), aba Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga (1989-1991) ndetse aba Umuhuzabikorwa wa Politiki n’igisirikare (1991-1993).
Yabaye Umudepite (1995-2000), ayobora Komisiyo yo gushyiraho Itegeko Nshinga riyobora u Rwanda muri iki gihe (2000-2003), aba Umuvunyi Mukuru (2003-2012) aba n’Umusenateri.