Kagame Na Madamu Bifatanyije Mu Isabukuru Y’Amavuko Ya Tito Rutaremara

Mzee Tito Rutaremera yaraye yizihije isabukuru y’imyaka 80 amaze avutse, ibi birori bikaba byitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Amateka y’ubuzima bw’inararibonye Tito Rutaremara:

Yujuje imyaka 80 y’amavuko

Tito Rutaremara yavutse mu mwaka wa 1944, avukira muri Kiziguro muri Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba.

Imyaka itanu y’amashuri abanza yayigiye i Kiziguro h’aho umwaka wa Gatandatu awigira mu Ruhengeri muri Nemba.

- Kwmamaza -

Nyuma yize imyaka ibiri mu Isemiranari ku Rwesero ndetse yiga umwaka umwe n’igice muri St Andre, ari bwo we n’umuryango we bahitaga bahunga bajya muri Uganda.

Ageze muri Uganda n’umuryango we, yaje gushaka ishuri ndetse araribona, yiga mu ishuri rikuru mu bijyanye no kwigisha ndetse ahakura Bourse yo kujya kwiga mu Bufaransa ahakura Licence, Maîtrise na Doctorat.

Hon.Tito Rutaremara yakoze imirimo myinshi.  Niwe wari umuyobozi w’akanama kashyizeho FPR-Inkotanyi mu mwaka wa  1987, yabaye mu ishyaka NRM riyoboye Uganda  ubwo ryafataga ubutegetsi Museveni akajya ku buyobozi mu mwaka wa 1986.

Rutaremara yayoboye akanama kashinze Umuryango FPR Inkotanyi mu mwaka wa 1987

Nk’umwe mu mpuguke n’inararibonye u Rwanda rufite, mu 2019 yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, asimbuye Dr. Iyamuremye Augustin wari wagizwe  Umusenateri akanatorerwa kuba Perezida wa Sena.

Tito Rutaremara kandi yabaye Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi (1987-1989), aba Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga (1989-1991) ndetse aba Umuhuzabikorwa wa Politiki n’igisirikare (1991-1993).

Yabaye Umudepite (1995-2000), ayobora Komisiyo yo gushyiraho Itegeko Nshinga riyobora u Rwanda muri iki gihe (2000-2003), aba Umuvunyi Mukuru (2003-2012) aba n’Umusenateri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version