Kagame N’Abajenerali B’Abafaransa Bibukiranyije Uko Bigeze Gukozanyaho

Mu kiganiro ‘kidasanzwe’ giheruka guhuza Perezida Kagame n’abahoze bayobora ingabo z’u Bufaransa hagati y’umwaka wa 1990 na 1994 zari mu Rwanda, bibukiranyije byinshi byaranze iriya myaka harimo n’uko ingabo za RPA zakozanyijeho n’iz’Abafaransa.

Cyari ikiganiro cyabaye mu mutuzo no mu bwubahane buranga abasirikare.

Kiriya kiganiro cyarimo n’umunyamateka Prof Vincent Duclert wakoze Raporo yerekanye uruhare rw’ u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, akaba yaravuze ko cyari ‘ikiganiro kidasanzwe’

Yasobanuriye umunyamakuru wa Le Point ko kidasanzwe kubera ko ‘abo cyahuje ari abantu bahoze barebana ay’ingwe’ kandi kikaba kigamije ko ibihugu byabo bihundura umurongo w’imibanire, ukaba mwiza kurushaho.

- Kwmamaza -

Bariya basirikare bakuru bahoze mu ngabo z’u Bufaransa( bose bari mu kiruhuko cy’izabukuru) bahuriye na Perezida Kagame muri imwe muri Hotel z’i  Paris itaratangajwe.

Abasirikare bahuye na Perezida Kagame harimo colonel René Galinié w’imyaka 81 y’amavuko akaba yari ashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Bufaransa i Kigali guhera muri 1988 kugeza muri 1991,  Général Jean Varret w’imyaka  86 y’amavuko wari ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’igihugu cye n’u Rwanda guhera mu mpera z’umwaka wa 1990 kugeza mu mwaka wa 1993, Yannick Gérard wari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda mu ntangiriro y’imyaka ya 1990 ariko akaza kuba Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ushinzwe ubutwererane mu bya gisirikare mu kiswe Opération Turquoise na Général Eric de Stabenrath.

Ikiganiro hagati ya Perezida Kagame na bariya basirikare cyamaze amasaha arenga abiri.

Perezida Kagame yabwiye bariya bagabo ko ‘yishimiye’ guhura nabo bakaganira bakibukiranya ibyaranze amateka y’intambara barwanye( Inkotanyi zihanganye n’Abafaransa) ndetse bakagira n’ibyo bibukiranya nk’abari abagaba b’ingabo muri kiriya gihe.

Yannick Gérard wahoze ahagarariye u Bufaransa i Kampala yabwiye Perezida Kagame ati: “ Ndabona warahindutse. Ndibuka neza ubwo twahuriraga i Kampala nka kabiri cyangwa gatatu muri Ambasade yacu udusobanurira impamvu zo gushinga umutwe wa gisirikare na Politiki mwari mufite.”

Kagame nawe yabwiye Général Jean-Claude Lafourcade ko yibuka ibaruwa yamwandikiye amutera ubwoba amusaba ko Inkotanyi zagenza amaguru make mu bitero byazo.

Inkotanyi zigeze gutesha ingabo z’u Bufaransa amahirwe yo gucikisha umwe mu basirikare b’u Rwanda bari basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe Général Jean-Claude Lafourcade  niwe wayoboraga  Opération Turquoise muri 1994.

Bagarutse kandi k’ukuntu Perezida Kagame yigeze gufungirwa mu Bufaransa kandi ari bwo bwari bwamutumiye nk’umuyobozi wayobora abarwanyi.

Muri kiriya kiganiro bateze amatwi général Varret ubwo yabasomeraga ibaruwa yanditsemo uko yumvise amerewe ubwo yari akigera mu Rwanda akabona ko hari umugambi wo kwica Abatutsi.

Vallet yavuze ko ‘yakoze uko ashoboye’ ngo yumvishe Perezida Mitterrand ko Politiki y’u Bufaransa mu Rwanda itari ikwiye ariko undi amwima amatwi.

Yabwiye abari aho ko yamaze kubona ko ibyo asaba bidahawe agaciro ahitamo kwegura.

Yagize ati: “ Bwari ubwa mbere mu kazi kanjye ntanga igitekerezo kikimwa agaciro nsanga ntabyihanganira ndegura.”

Kuba muri iki gihe hari raporo ebyiri zarekanye ko ibyo yavugaga byari bifite ishingiro, ngo byaramukomeje bimwereka ko ibyo yabwiraga ubutegetsi bwa Mitterand byari bifite ishingiro rishobora kubonwa n’undi utari umusirikare.

Colonel Galinié

Colonel Galinié nawe yunze mu rya mugenzi we( barutanwa amapeti), avuga ko nawe ntacyo atakoze ngo abwire ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Bufaransa ko hari akaga kategurwaga ku Batutsi kandi gategurwa n’ubutegetsi bwa Habyarimana ariko ‘bukamunira ibiti mu matwi.’

Ibi byaje gutuma yegura muri 1991.

Gen. Éric de Stabenrath
Prof Duclert

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version