Nyuma yo guhabwa umudali umushimira uruhare yagize mu gutegura no gutuma isiganwa ry’amagare ku rwego rw’isi ribera mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yabwiye abariteguye ko bahawe ikaze mu gihugu igihe cyose bazagarukira.
Umudali yahawe usanzwe uhabwa abantu babaye indashyikirwa mu guteza imbere umukino wo gusiganwa mu magare, akaba yawuhawe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI) David Lappartient.

Uyu nawe aherutse gutorerwa gukomeza kuyobora iri shyirahamwe ku rwego rw’isi muri manda y’imyaka itanu.
Mu musangiro waraye ubereye muri Kigali Convention Center niho Perezida Kagame yaherewe uwo mudali, igikorwa cyari kitabiriwe kandi n’Igikomangoma cya Monaco ari we Albert II.
David Lappartient yavuze ko Umujyi wa Kigali wakoze amateka yo kuba uwa mbere muri Afurika wakiriye Shampiyona y’isi y’Amagare.

Yanavuze ko ubuyobozi bwawo by’umwihariko n’ubw’igihugu muri rusange, bwayiteguye neza, abafana baraboneka, abakinnyi bakora akazi kabo kandi kugeza ubwo yabivugaga, ibintu byose byagenze neza.
Nyuma yo guhabwa umudali rero, Perezida Paul Kagame yashimye ko ubuyobozi bwa ririya shyirahamwe bwahisemo u Rwanda ngo rube igihugu cyanditse ayo amateka muri Afurika.
Ati: “Ndagushimiye ku bw’impano idasanzwe mumpaye. Ntabwo ntakinnye mu isiganwa ariko natsinze, mwakoze cyane. Ndashimira ababikoze kuko babikoranye umurava nta kudohoka. Mumenye ko imbaraga zanyu zitagendeye ubusa, mwarakoze cyane.”
Yongeyeho ko iri siganwa ryagaragaje urukundo abafana b’i Kigali bakunda igare binyuze mu kwitabira kurifana.

Yababwiye ko igihe cyose bazashakira kugaruka mu Rwanda, bazaza bisanga.
Kagame ati: “u Rwanda rutewe ishema no kugira uruhare muri ibi bihe by’amateka yo gusiganwa ku magare. Mu Rwanda muhafate nko mu rugo, tuzakomeza kubakirana yombi.”

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, ni bwo Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali irangira.
Abagabo nibo bari burirangize basiganwa intera ndende kurusha izindi zose kandi igoye kuko ireshya na kilometero 267,5 bakaza gutangira gusiganwa saa 09:45 kugeza saa 16:45.
Iyi shampiyona imaze imyaka 103 kuko yatangiye gukinwa bwa mbere mu mwaka wa 1893.
Icyo gihe yabereye i Chicago muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Ku byerekeye isiganwa rusange mu bagore ryaraye ribaye, Umunya-Canada Magdeleine Vallieres w’imyaka 24 niwe waritwaye amaze gukoresha amasaha ane, iminota 34 n’amasogonda 47.
We na bagenzi be batanguranwaga gutsinda bagenze kilometero 164.6.
Abanyarwandakazi barimo ni Ingabire Diane, Irakoze Violette, Nirere Xaverine na Nzayisenga Valentine kandi nta n’umwe washoboye kurangiza iyo ntera yose.
Amafoto: Urugwiro Village