Perezida Kagame yaraye agabiye mugenzi we wa Congo Brazzaville inyambo mu rwego rwo gushimangira ubucuti nk’abayobozi b’ibihugu by’inshuti.
Sassou Nguesso ari i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gushimangira umubano n’ubucuti buri hagati y’ibihugu byombi.
Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki 22, Nyakanga, 2023 nibwo Perezida Kagame yagabiye Nguesso zimwe mu nyambo yororeye mu Karere ka Bugesera ahitwa Kibugabuga.
Itangazo ryo mu Biro by’Umukuru w’igihugu rigira riti: “Uyu munsi, i Kibugabuga [mu Karere ka Bugesera], Perezida Kagame yakiriye Perezida Sassou Nguesso, amutembereza mu rwuri rwe amugabira inka z’inyambo.”
Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu agaragaza Perezida Kagame na Sassou Nguesso bari kumwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri ndetse na bamwe mu bayobozi bazanye na Perezida Sassou Nguesso.
Today in Kibugabuga, President Kagame received President Sassou Nguesso for a tour of his farm where he gifted him Inyambo cows. pic.twitter.com/yXq5zJLcuY
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) July 22, 2023