Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yaganirije ba ofisiye 6000 harimo abo mu ngabo, muri Polisi no mu rwego rw’igihugu rw’igorora.
Bari bamaze iminsi batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kiri mu Karere ka Gatsibo.
Amakuru ari kuri X y’Ibiro by’Umukuru w’igihugu ntagaragaza ingingo Perezida Kagame yagarutseho mu kiganiro yabahaye.
Mu biganiro yabajejeho mu bihe byatambutse, yabibukije ko ari bo igihugu gifatiraho imikorere kandi ko bakwiye gukomeza kukirinda uko byamera kose.

Ikigo cya Gabiro gitorezwamo abasirikare bamaze kwinjira muri RDF, batozwa kurwanisha intwaro ziremereye.
Iki kigo kiyoborwa na Major General Denis Rutaha.