Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Mu Karere ka Nyarugenge hafatiwe abagabo babiri batwaye kuri ibilo 30 by’urumogi, bafatirwa mu Murenge wa Kanyinya, Akagari ka Nyamweru Umudugudu wa Mubuga.

Umwe afite imyaka 40 undi afite imyaka 28.

Bakimara gufatwa batangaje ko bari barukuye mu Karere ka Rubavu baruhawe n’umuturage (ugishakishwa ngo afatwe) ngo baruzane mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo baruzaniye nyirarwo (ugishakiswa).

Polisi ivuga ko bitari ubwa mbere bafashwe barucuruza.

Umwe muribo yavugaga ko yahawe akazi ko gutwara uru rumogi agahembwa Frw 80,000 naho undi akaba yagombaga kugenda kuri moto afashe umufuka urimo urumogi agahembwa Frw 20,000.

Abafashwe n’urumogi bari bafite bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Gufata aba bacuruzi b’urumogi byagezweho ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru rugafatwa rutarakwirakwira mu baturage, kikaba ari ikimenyetso cy’imikoranire hagati ya Polisi n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko ibyo bishimangira ko abaturage bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge.

Agira abantu inama yo kureka ibiyobyabwenge kuko bazafatwa.

Polisi y’igihugu kandi ngo ntizihanganira umuntu wese ugira uruhare mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage kandi abantu bakwiye kumenya ko amayeri bakoresha yose yaramenyekanye.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya Frw 20.000.000 ariko itarenze Frw 30.000.000

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version