Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yaganiriye Na Minisitiri W’Intebe W’u Bwongereza Ku Bimukira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Kagame Yaganiriye Na Minisitiri W’Intebe W’u Bwongereza Ku Bimukira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 May 2023 4:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yaraye mu Bwongereza mu ruzinduko rw’akazi. Mbere y’uko yitabira ibirori byo kwimika umwami w’u Bwongereza Charles III bizaba kuri uyu wa Gatandatu, Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Rishi Sunak bagaruka ku kibazo cy’abimukira.

Ni ikibazo ibihugu byombi biri kurebera hamwe uko byafatanya mu kugishakira umuti urambye kandi ubereye buri ruhande, haba u Rwanda, u Bwongereza n’abagenerwabikorwa ari bo ‘abimukira’.

Ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’igihugu handitseho ko mu biganiro Kagame yagiranye na Sunak harimo n’ingingo zireba ibindi bibera ku isi hakiyongeraho n’uburyo ubufatanye hagati ya Kigali na London bwakomeza gusagamba.

Hagati aho, Perezida Kagame, usanzwe uyoboye Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza Commonwealth, yahuye n’Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango witwa Patricia Scotland uyu akaba ari Umwongereza wavukiye mu Kirwa cya Dominica kuri Se ukomoka muri Antigua na Nyina ukomoka muri Dominica.

Kagame na Scotland baganiriye kuri zimwe mu ngingo z’ingenzi ziri burange inama ya Commonweatlth bari buyobore kuri uyu wa Gatanu.

Iyi nama bayise Commonwealth Leaders Meeting.

TAGGED:BwongerezaInamaKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amoko Ababiligi Bigishije Mu Rwanda Bari Baranayamamaje Iwabo
Next Article Imikoranire Igamije Guteza Imbere Urubyiruko Irakenewe- Perezida Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Imirwano Hagati Ya Wazalendo Na FARDC Imaze Kugwamo Abantu 11

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?